Saturday, May 18
Shadow

RUTSIRO: Umusore waruri kwiga koga yarohamye mu Kiyaga cya Kivu ahita apfa

Umusore w’imyaka 18 y’amavuko wo mu Karere ka Rutsiro witwa BIKORIMANA Emmanuel yarohamye mu kiyaga cya Kivu ubwo yageragezaga kwiga koga ahita apfa.Ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyundo, Akagari ka Karambi mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro kuri uyu wa 21 Mata 2024.

Uyu musore yari avuye mu rugo, agiye kuvoma amazi yo guha inka, agezeyo ajya kwiga koga ararohama ahita apfa.Salom Niyonkuru, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivumu yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko aya makuru bayamenye ahagana saa Tanu z’amanywa.

Yagize ati:”Twamenyesheje Polisi y’u Rwanda  , Ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi, ihita itabara ,Umurambo wabonetse saa 13h30 ukuwemo na Marine.Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB narwo rwahise ruhagera, rusuzuma umurambo kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu mbere y’uko umurambo ushyingurwa”.

Bikorimana avuka mu Murenge wa Ruhango, ubusanzwe yakoraga akazi ko ku bumba.Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Iburengerazuba asaba abaturage kwirinda koga, batambaye umwambaro ubarinda kurohama akavuga ko n’iyo waba usanzwe uzi koga, imbwa zishobora kugufatira mu mazi ukaba warohama.

Isoko: Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *