Advertising

Shaddyboo agiye guha impano abakundana

02/13/24 11:1 AM

Umunyamideri akaba n’umushabitsi kumbuga Nkoranyambaga Shadia Mbabazi wamamaye nka Shaddyboo yateguriye abakundana igitaramo kizaririmbamo umuhanzi Danny Nanone.

Shaddyboo anyuze kumbuga Nkoranyambaga ze, yatangaje ko agiye guha ibyishimo abakundana mu cyo yise Valantin’s Day PARTY nk’uko bigaragara ku rupapuro rw’ubutumire.Ni igitaramo kizaba kirimo ; Danny Nanone na  Dj Philpeter nkuzaba ari kenzura uko umuziki uri gutangwa.

Shaddyboo ntabwo yaherukaga gutaramira abakunzi be nk’uko byagiye bitangazwa n’abantu batandukanye.Kuri ubu yitezweho gukora ibidasanzwe.Danny Nanone watumiwe na Shaddyboo, ni umuhanzi ufite indirimbo zitandukanye zakunzwe nyuma y’aho yongeye kugarukira muri muzika agashyira hanze na Album.Iki gitaramo kizaba tariki 14 Gashyantare 2024 ku munsi wahariwe abaundana.

Sponsored

Go toTop