Advertising

Serena Gomez yemeje ko akunda cyane Nigeria ashimira abantu bose bumvise indirimbo Calm down yakoze amateka muri MTV Awards

13/09/2023 15:24

Rema yakoze amateka yo guhigika abo bari bayanganye muri MTV Awards 2023.

 

Ubwo Rema yari amaze guha ijambo Serena Gomez kugira ngo agire icyo avuga nk’umuntu bafatanyije gusubiramo Calm down, Rema akaza guhembwa nka Best Afrobeat Of Year , Serena Gomez yavuze ko akunda cyane igihugu cya Nigeria.

Mu ndirimbo bari bahanganye harimo ; It’s Plenty ya Burna Boy , Unavailable ya Davido na Musa Keys, n’izindi.Ubwo Rema yari amaze kwakira iki gikombe yagaragaje ko afite ibyishimo byinshi , asaba abafana be gusakuza cyane kugira ngo bamwereke ko bamushyigikiye.

 

Rema yahise ahereza ijambo Selena Gomez nawe agira icyo avuga , uyu muhanzikazi yagize ati:” Warakoze kunyizera ukampa amahirwe yo kugaragara mu ndirimbo nziza nk’iyi ikoze amateka.

 

Ndashimira cyane abantu bumvise iyi ndirimbo kandi urukundo rwanjye rwose ndwerekeje muri Nigeria”.

 

Rema yahishuye ko yanditse iyi ndirimbo Calm Down ashaka kuyihuza n’amateka yanyayo ubwo yari ahagaze ahantu akabona umukobwa mwiza

Previous Story

Umukobwa w’ikizungerezi Isimbo Model yaciye amazimwe ashyira hanze ukuri ku cyatumye atandukana n’abandi bakobwa bagize itsinda rya Kigali Boss Babes

Next Story

Burya uzakore! Tylor Swift yatsindiye ibihembo 9 mw’ijoro rimwe byose byavuye kundirimbo yise “Anti-Hero” mu itangwa ry’ibihembo ryiswe VMAs

Latest from Imyidagaduro

Go toTop