Advertising

Senegal: Abanyarwanda bibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – AMAFOTO

06/26/23 22:1 PM

Abanyarwanda baba muri Senegal bakoze urugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 banagezweho ibiganiro ku itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi no kurwanya ihakana n’ipfobya byayo ku wa 24 Kamena 2023.

 

Ni imwe muri gahunda zateguwe mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wo mu 1994 na Ambasade y’u Rwanda iftanyije n’Umuryango Ibuka – Senegal hamwe n’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Senegal.

 

Urugendo rwatangiriye kuri Place du Souvenir Africaine mu Mujyi wa Dakar ahari igice cyahariwe kwerekana amateka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (Exhibition) aho banafashe umunota wo kuzirikana inzirakarengane zishwe muri Jenoside.Rwasorejwe kuri Kaminuza ya Cheikh Anta Diop abarwitabiriye basubira kuri Place du Souvenir Africain aho bahawe ibiganiro ku mateka ya Jenoside no kurwanya ihana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

 

Perezida wa Ibuka muri Senegal Dr Yves Rwogera Munana yagarutse ku mateka ya Jenoside aho yasobanuye ibyiciro byaranze imitegurire ya Jenoside yakorewe Abatutsi.Yerekanye ko ingengabitekerezo yo kurimbura Abatutsi yatekerejwe n’agatsiko k’abantu bake ariko uwo mugambi n’ubushake byo kurimbura igice kimwe cy’Abanyarwanda bigirwa gahunda y’ubuyobozi bw’igihugu aho bwakanguriye abaturage kubishyira mu bikorwa.

 

Yagaragaje ko  abiswe batazirga icyo bakoze ahubwo baziraga gusa ko bagize igice cy’abagombaga kurimburwa bishingiye kuri iyo ngengabitekerezo.Yagaragaje ibyiciro by’itegurwa rya Jenoside harimo gushyira abantu mu byiciro no kubaremamo ibice aho mu Rwanda bamwe biswe Abahutu , abandi Abatutsi n’Abatwa mo kubereka ko batandukanye; Guhabwa amazina ndetse n’ibimenyetso , kwamburwa uburenganzira bw’ubumuntu, gutegura gahunda yo gushyira mu bikorwa Jenoside nko gushing imitwe y’abicanyi no kubaha ibiganiro n’ubutumwa birushaho kubabibamo urwango hakoreshejwe imiyoboro itandukanye harimo n’itangazamakuru n’ibindi.

 

Dr YVES Munana yavuze ko kimwe mu byo bazibandaho muri gahunfa ya Ibuka – Senegal , harimo no kwigisha  urubyiruko n’abakiri bato amateka ya Jenoside kugira ngo nabo bazakomeze urugamba rwo kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bazi neza amateka yayo.

 

Ikindi kiganiro cyatanzwe cyibanze kuri icyo cyiciro cya nyuma cy’ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi cyatanzwe na Jessica Kabandana aho ababikora bifashisha cyane imbuga nkoranyambaga barimo Abanyarwanda.Yatanze urugero rw’abibumbiye mu cyo bise ‘JAMBO NEWS’  mu Bubiligi aho bihaye intego yo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no gukwirakwiza ingengabitekerezo yayo kimwe n’Abanyamahanga barimo Judi River Onana, Micheala Wrong , Filip Reythjens n’abandi batari bakandagiza ikirenge mu Rwanda cyngwa bafite uruhare mu mateka mabi ya Jenoside.

 

Yasabye abantu bose kubarwanya by’umwihariko urubyiruko.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal , Jean Pierree Karabaranga we yagarageje ko urugamba rwo kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside rureba buri wese kandi ko nta kabuza ikiza igihe cyose gitsinda ikibi.Yerekanye ko nubwo abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatusti bashyira imbaraga nyinshi mu bikorwa byabo bibi ntacyo bizageraho kuko abantu benshi bibonera ukuri ku mateka ya Jenoside cyane cyane binyuze mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi haba mu Rwanda no mu mahanga.

 

Yibukije ko urugamba rwo guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi rukomje.

Yaboneyeho no kwibutsa abitabiriye urwo rugendo ko bazongera kwifatanya mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 29 u Rwand rubohowe n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi zikabohora u Rwanda n’Abanyarwanda politike mbi y’ivangura n’amacakubiri.Iyo gahunda izaba Tariki ya 4 Nyakanga 2023 kuri Monument de la Renaissance Africaine I Dukar.

SRC: IGIHE.COM

 

Sponsored

Go toTop