Saturday, May 18
Shadow

Sarpongo avuga ko kujya muri APRFC ari impano yahaye umubyeyi we

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo uyu mufana wari umwe mu bakomeye yarahiriye kuba umufana wa APR FC avuye muri Rayon Sports.Ntabwo byakiriwe neza n’abakunzi benshi ba Rayon Sports aho bavuze ko ibyo yakoze atari byo n’ubundi atayikundaga, abandi bati:”Ni ugushaka amaramuko”.

Sarpong avuga ko guhindura akajya gufana APR FC ari impano yahaye umubyeyi we kuko akunda APR FC.Ati:”Navuga ko ari impano mpaye umubyeyi wanjye muza bukuru kuko ni umufana wa APR FC. Reka mbisubiremo rwose njye nakurikije amarangamutima kandi nta muntu urwana na yo”.

Nyuma y’ibyo byose, Ntakirutimana Isaac [Sarpong Nyamirambo], wari umufana ukomeye wa Rayon Sports nyuma yo kwerekeza muri APR FC yavuze ko ari impano yahaye umubyeyi we kuko ari umukunzi w’iyi kipe y’Ingabo z’igihugu.Ibi kandi byakurikiwe ni uko na nyir’inzu yahise amwandikira amubwira ko agomba ku musohokera mu nzu.

Sarpongo yagize ati:”Ubwo nari ku Biro nabonye ubutumwa bwa nyir’inzu bumbwira ngo twabanye neza byaba byiza muhaye inzu ye, nahise musubiza ko tugomba kubahiriza amategeko agenga gukodesha akampa iminsi 15, yo kwitegura kuyivamo ndetse ngabanza nashyiraho abantu bo kunshakira indi inzu”.

Yakomeje avuga ko ajya gufata iki cyemezo yari abyiteze kuko nyir’inzu ni umufana wa Rayon Sports, gusa we ngo yakurikije amarangamutima ye. Ati: “Urumva njya gufata icyemezo cyo kujya muri APR FC nari mbyiteze, kuko kuva muri 2013 ndi muri Rayon Sports, n’inzu nabagamo ni uy’umufana rayon rero nari mbyiteze, icy’ingenzi ni uko njye nakurikije amarangamutima yanjye, n’aho ibindi nashyizeho abagomba kunshakira inzu.

Yashimangiye ko nta gikorwa kibi yahuye nacyo kuko u Rwanda ari igihugu gifite umutekano uretse kuba umuntu yamwandikira ubutumwa cyangwa bagahura akamubwira nabi kubera ko atishimiye icyemezo yafashe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *