Advertising

Mu marira menshi Thiago Da Silva yasezeye ku bakunze ba Chelsea

29/04/2024 15:17

Umukunnyi ukomeye wo mu ikipe ya Chelsea ,Thiago Da Silva Emiliano , yahishuye ko atazaguma muri iyi kipe , uyu mwaka w’imikino nurangira.

Umunya-Brazil, Thiago Emiliano Da Silva, Ukinira ikipe ya Chelsea izwi nka ‘The Blues’ , yatangaje ko uyu mwaka w’imikino wa 2023/2024 utazamusiga muri iyi kipe yemeza ko azahita ayivamo nk’uko yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mata 2024 mu kiniga cyinshi bigatangazwa n’iyi kipe yo mu Mujyi wa London.

 

Thiago Silva, ufite imyaka 39, agiye gusubira iwabo gukinira ikipe ya Flamengo.Silva yageze muri Chelsea muri 2020 asinye umwana umwe gusa ariko biza kurangira amazeyo imyaka 4 yamubereye imyaka myiza kuri we ndetse no ku ikipe muri rusange n’abafana by’umwihariko.

Yagize ati:”Ikipe ya Chelsea isobanuye byinshi kuri njye, nayijemo nyikunze nziko nzahamara umwaka umwe birangira ibaye imyaka 4 atari kuri njye gusa ahubwo no ku muryango wanjye muri rusange kuko abahungu banjye nabo bakina muri Chelsea, mbese kuba muri Chelsea ni ishema ku muryango.Abana banjye bari aha kandi nizeye ko bazakomeza umwuga wabo bari hano muri iyi kipe y’intsinzi”.

Yakomeje agira ati:”Iteka natanze ibyo narimfite ku bw’ikipe ariko buri kintu kigira intangiriro ki kagira n’iherezo.Ntabwo bivuze ko ibintu birangiye ahubwo nizeye gusiga umuryango ukinguye kugira ngo bitari kera nzagaruke ahari mu yindi mirimo.Ndabashimiye.Ndibuka nza hano , nta bafana bari bahari, ariko binyuze kumbuga nkoranyambaga abafana baraje bisubira ku murongo. ‘Once a Blue , Always a Blue'”..

Yakomeje avuga ko Chelsea ari ikipe nziza ifasha abayirimo haba ku Bayobozi n’abafana , ndetse yemeza ko bimugoye cyane gutandukana n’ikipe yamubereye mu rugo heza.

Previous Story

Moses yatangaje ibintu byashyize benshi mu rujijo

Next Story

Sarpongo avuga ko kujya muri APRFC ari impano yahaye umubyeyi we

Latest from Imikino

Go toTop