Davido yikomanze mu gatuza ategereza Rihanna

30/04/2024 11:38

David Adedeji Adeleke yemeje ko atazongera gusaba abahanzi bo muri Amerika ko bakorana indirimbo kubera ko amateka ya muzika ya Nigeria by’umwihariko ku bahanzi baririmba injyana ya Afrobeat yahindutse.

Davido yerekanye uruhande rwiza kuri muzika y’abahanzi bo muri Nigeria , baririmbaa injyana ya AfroBeat.Kuri Davido ngo kera, byari mu nzozi, aho bose bifuzaga gukorana n’abahanzi bo muri Amerika by’umwiharimo , buri wese agakora arizo nzozi ze ariko ngo amateka yarahindutse byaje no gutuma afata umwanzuro wo kutazagira umuhanzi wo muri Amerika asaba ko bakorana.

Davido yakoranye indirimbo na Chris Brown bayita ‘Sensational’.Ni indirimbo yamamajwe cyane na Chris Brown ubwe ku buryo yageze ku rwego rwiza.Nyuma y’aho gato, Rihanna yaje gukunda ‘Unvailable’ ya Davido ndetse avuga ko ariyo ndirimbo ye y’ibihe byose dore ko yagaragaye arimo kuyibyima.

Davido ati:”Nyuma ya Chris Brown , ntabwo nzongero kwirushya ngo mbe nasaba undi muhanzi wo muri Amerika gukorana nawe indirimbo, gusa undi muhanzi ntegereje ni Rihanna ugomba ku nshaka”.

N’ubwo Davido arimo kuvuga ibi, Justin Bieber , aherutse gutangaza ko gusubiranamo indirimbo na Wizkid wo muri Nigeria, byangije impano ye , umuziki we ngo ukarangira burundu.

    Davido
Previous Story

Mushiki wa Diamond Platnumz yakomoje ku rukundo rwa Sara na musaza we

Next Story

Sara yavuye imuzi inkuru y’urukundo rwe na Diamond Platnumz

Latest from Imyidagaduro

Zari Hassan yasabye imbabazi umugabo we

Zarinah Hassan yaciye bugufi asaba imbabazi Shakib Cham umugabo we.Ibi bibaye nyuma yaho yari akomeje kumushinja kudashyira umutima hamwe byuzuye gufuhira Diamond Platnumz akarenzaho

Niyonzima Haruna yatandukanye na Rayon Sports

Rutahizamu ukomeye wakiniye Amavubi imikino myinshi Haruna Niyonzima yatandukanye na Rayon Sports  nyuma y’Igihe avuga ko yananiwe kubahiriza amasezerano bagiranye. Haruna Niyonzima wari umaze

Banner

Go toTop