Samusure yatangaje amagambo akomeye kucyatumye ahungira muri Mozambique yiyama abakomeje gutuma adafashwa

30/11/2023 18:52

Samusure wamamaye muri Cinema Nyarwanda akaza guhungira muri Mozambique ngo kubera amadeni yagize icyo avuga kubakomeje kwitambika muri gahunda ye yo gufashwa.

 

Nk’uko byatangajwe ngo hari abantu bakomeje kugenda bamubeshyera ndetse ngo bakitambika kuba bamuha ubufasha.Samusure yavuze ko abarimo kumwitambika mu nzira cyane ari abakorera kuri YouTube agaragaza ko bahimba inkuru ngo hari umukobwa yateye inda bityo ko ngo ibyo avuga ari uguteka imitwe.

 

Samusure yavuze ko yiyamye abantu bivanga muri gahunda ye yo gufashwa bavuga inkuru zo kumubeshyera bikamwangiriza ubunyangamugayo bwe.

 

Ati:” Hari abantu benshi bagiye bitambika iyi gahunda yo gusaba abantu ubufasha cyane cyane abakorera kuri YouTube zigitangira kubera ko bashaka kwamamara ariko bagasanga kuvuga nk’ibyo abandi bavuga bigoye bityo bagahimba inkuru ngo bakurure abantu”.

 

Avuga ko kandi abamusebya, bavuga ko yahunze ibyaha yakoze nko gusambanya umwana w’umukobwa. Samusure avuga ko abantu bamenyereye gufasha abantu ba babaye , bagize ibyago , baburaye ,barwaye , bityo byakumvikana ko we ari muzima abantu bakumvako ntawe ukwiriye kumufasha.

 

Atangaza ko ibisigaye biri kuvugwa bitandukanye nibyo yavuze ndetse ko akeneye ubufasha kugira ngo yishyure aya madeni yamukomereye.

Yatangaje ko mu mwenda wa Miliyoni 7,400,000 RWF , amaze kwakira ubufasha bungana na Miliyoni 4,894,310 Frw ,akaba asigaje 2,501,690 Frw.

Advertising

Previous Story

Mr Ibu waciwe akaguru yahakanye amakuru yavugaga ko yaryamanye n’umukobwa we

Next Story

Umusore yasabye umukobwa ko yazamubera umugore abimwemereye asuka amarira menshi y’ibishimo

Latest from Cinema

Go toTop