Umusore yasabye umukobwa ko yazamubera umugore abimwemereye asuka amarira menshi y’ibishimo

30/11/2023 19:23

Nyuma yo kumara igihe atereta umukobwa , yamusabye ko yazamubera umugore abimwemereye asuka amarira menshi abari bahari barumirwa.Benshi bemeje ko urukundo rudasanzwe nyuma yo gusuka amarira imbere y’abari bitabiriye igitaramo.

 

Umusore wo muri Australia ariko akaba aba muri Sudan y’Amajyepfo, yatangaje benshi nyuma yo gusuka amarira imbere y’imbaga y’abo yari yatumiye mu birori byo gusaba umukobwa yihebeye niba yazamubera umugore.

 

Ni amashusho yashyizwe hanze n’uwitwa Juda Eye ubwo uyu musore yariraga amarira menshi yatewe n’ibyishimo.

 

Muri aya mashusho , umukobwa wari umaze gutanga urukundo , yagaragaye yishimye cyane , ndetse agaragaza ko nawe akunda uyu musore.

 

Ubwo yashyiraga hanze aya mashusho Juda Eye yagize atI:”Umugabo yasutse amarira  ubwo yari arimo gusaba umukobwa ko bazabana, akamwemerera.Uyu mukobwa akimara kubyemera , umukunzi we yarize nk’umwana muto”.

Benshi mubagize icyo bavuga bagaragaje ko kurira ari igikorwa cyiza kigaragaza urukundo ndetse n’ibyiyumviro bikomeye urira afitiye umukunzi we.

Advertising

Previous Story

Samusure yatangaje amagambo akomeye kucyatumye ahungira muri Mozambique yiyama abakomeje gutuma adafashwa

Next Story

Umutinganyi Lil Nas X yashyize hanze indirimbo ihimbaza Imana avuga ko ntaho bihuriye no gukizwa

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop