Clapton Kibonge yahaye umugore we impano y’imodoka

26/05/2024 11:33

Umukinnyi wa Filime z’urwenya rutuzuye, Mugisha Emmanuel wamamaye nka Clapton Kibongi, yahaye umugore we Ntambara Jacky impano y’imodoka.Iyi mpano y’imodoka yayimuhereye mu muhango wo gushimana Imana yateguye.

Ibi yabikoze mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 25 Gicurasi 2024, aho yari yahuje imbaga irimo; Inshuti n’umuryango we , ashimira Imana ko yamurinze ubwo yari arwaye ibihaha.Iyi modoka yahawe Jacky Ntambara umugore wa Clapton Kibongi ni yo mu bwoko bwa Tucson yakozwe n’uruganda rwa Hyundai.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo byamenyekanye ko Kibongi Clapton yabagiwe mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal abagwa igihaha kuko cyari kirwaye.Muri uyu muhango, ubwo yari afashe ijambo, yavuze ko ashaka gushimisha umugore we wamubaye hafi mu bihe by’ubukene n’uburwayi.

“Uyu mugore yaranyihanganiye ,yemeye kubana nanjye ndi umukene.Ndwaye cyane yarihanganye.Nagize amahirwe sinapfa,Imana yarandinze none mu bushobozi buke namugeneye impano y’imodoka”.

Advertising

Previous Story

Icyo wamenya ku itabwa muri yombi kwa Hategekimana wigambye kwica Pasiteri Theogene

Next Story

Samiah Suluhu Hassan yahaye inama Diamond Platnumz na Harmonize

Latest from Imyidagaduro

Go toTop