Advertising

Rutsiro : Abahinzi b’urutoki barasaba kwegerezwa isasiro

10/31/24 18:1 PM

Abahinzi b’urutoki bo mu Karere ka Rutsiro barasaba kwegerezwa isasiro ryazo hafi mu rwego rwo kugira ngo bongereĀ  umusaruro wabo na cyane ko ngo bagorwa no kubona iryo basisira mu rutoki rwabo.

Mu gihe Akarere ka Rutsiro kiganjemo ubuhinzi bw’urutoki cyane , bamwe mu babikora bavuga ko bahangayikishijwe n’ibura ry’ifumbire (Isasiro) yarwo bityo bagasaba ubuyobozi kubaba hafi babashakira uko baryegerezwa.

Umuhinzi warwo Uwingabire Claudine yagize ati:”Urutoki natangiye kuruhinga mu mwaka wa 2008. Nakomeje ku rwana narwo n’ifumbire ariko bikarushaho kungora nkiyambaza ubundi buryo ariko nkananirwa kubera uburebure bw’aho ifumbire ituruka. Ubu rero ndasaba ko Ubuyobozi bwadufasha kwegerezwa ifumbire (Isasiro), tukajya tuyigurira hafi kuko niba agatwaro kamwe kadutwara ibihumbi bibiri kandi ari gato ubundi rikabura burundu baramutse bari twegereje twakongera umusaruro”.

Yakomeje agira ati:”Umusaruro wanjye wakomeje kuba muke , kuko ubu ku Kwezi nshobora gusarura urutoki rwampa amajerekani 12 ashobora kivamo ibihumbi 200 RWF ariko ndamutse mfite iyo fumbire mu buryo bwuzuye rindi hafi nakuramo nka 500 RWF ari nayo mpamvu dusaba Ubuyobozi kuturebaho bukadufasha”.

Undi muhinzi w’urutoki yagize ati:”Baramutse batwegereje ifumbire , tukaba tuziko hari ahantu tuyifata kuri make , ndakubwiza ukuri ko tutabasha kubona umusaruro wacu zamuka tugakomeza kwiteza imbere cyane rwose. Ni icyifuzo dufite twagiye tunabagezaho tukabura igisubizo ariko namwe mudukorere ubuvugizi”.

Emmanuel Ntawuyirusha Agronome w’Umurenge wa Mukura ho mu Karere ka Rutsiro yabwiye UMUNSI.COMĀ  ko bagiye gukora ubuvugizi bugamije gufasha abaturage kubona imbuto y’ibyatsi bivamo ifumbire y’intsina ndetse ngo AbahinziĀ  basabirwe n’amahugurwa yo kuyikora ubwabo.

Yagize ati:”Icyo twasezeranya abahinzi ni uko tugiye gukora ubuvugizi buzabafasha kubona imbuto y’ibyatsi bikoreshwa nk’ifumbire y’insina ndetse tunabasabire amahugurwa azabafasha kumenya uko bazikorera ifumbire ubwabo”.

Emmanuel Ntawuyirusha ahamya ko mu byo bahora basaba abaturage bahinga urutoki ari ugukomeza kwishakamo ibisubizo bikorera ifumbire ivuye mubiboneka hafi yabo. Mu Karera Rutsiro habonekamo ubuhinzi bw’urutoki icyakora bukiganza cyane mu Kagari ka Kabuga mu Murenge wa Mukura ari nabo basaba ko bakwegerezwa ifumbire.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Bishop Harerimana nā€™umugore we barekuwe byā€™agateganyo batanze ingwate y’inzu ihenze

Next Story

Amavubi yatsinze umukino wa Kabiri yawuhuje na Djibouti

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop