Rusizi: Rusine na Bushali bagiye gukorera ibitangaza mu gitaramo Javanix azamurikiramo indirimbo ‘Amabiya’

20/12/2022 10:28

Umuhanzi wo mu Karere ka Rusizi Javan Iradukunda wamenyekanye nka Janavix muri muzika, yatangaje ko agiye gutaramira abakunzi be bo mu Karere ka Rusizi abamurikira indirimbo ye aherutse gushyira hanze yise ‘Amabiya’ yafatanyije n’umuhanzi Fire Man na Nessa.

Javanix ufite intego yo kuzenguruka igihugu yiyereka abakunzi be mu bitaramo bitandukanye birimo n’ibizategurwa n’abamufasha muri muzika ye,

kuri ubu agiye gukora ibitamenyerewe mu Ntara y’uburengerazuba aho umuhanzi amurikira indirimbo mu gitaramo cyagutse.

Uyu muhanzi aganira na UMUNSI.COM yashimangiye ko umuziki we ashaka kuwushyira kurundi rwego nk’uko ahora abivuga, asobanura ko iki

aricyo gihe ngo ‘Intara y’Uburengerazuba’ igire abahanzi bakora kandi biyereka abakunzi babo mu buryo buziguye na cyane iki gitaramo cyiswe ngo ‘WESTERN Laugh & Party’ cyateguwe mu rwego rwo kuzamura imyidagaduro yo muri iyi ntara na cyane ko kizabera ahazwi nko kuri MOTEL RUBAVU – KAMEMBE.

Mu magambo ye yagize ati:”Iki gitaramo cyateguwe hagamijwe gushaka icyakomeza kuzamura imyidagaduro yo mu Ntara y’Uburengerazuba kandi

ni intego nihaye hamwe n’abamfasha muri muzika ko tuzashyira uyu muziki kurundi rwego.

Kuzamura urwego rwanjye ndetse n’urwego rw’umuziki wacu muri rusange ni intego nihaye kuburyo igishoboka cyose nzagikora hamwe nabo dufatanyije”.

Umuhanzi wo mu karere imyidagaduro yo mu Ntara y’uburengerazuba ndetse no kumurika indirimbo ‘Amabiya’ ya Javanix , giteganyijwe kubera mu

Mujyi wa Rusizi (Kamembe), aho kizitabirwa n’umuhanzi Bushali, Umunyarwenya ‘Rusine’ ,Taikun , Umuhanzikazi Nessa ndetse n’umuraperi Fax Rapper.Iyi ndirimbo ‘Amabiya’ ya Javanix yayifatanyije Fire Man na Nessa ikaba ari imwe mu ndirimbo z’uyu muhanzi zakiriwe neza

n’abafana be dore ko mu byumweru 3 imaze kuri Konti ye ya Youtube imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 54.

REBA HANO INDIRIMBO ‘AMABIA’ YA JAVANIX AZAMURIKIRA MU GITARAMO WESTERN LAUGH & PARTY

Umuhanzi Javanix , mumpera z’umwaka wa 2022 yari yatangaje ko agiye gukora iyo bwagabag akazamura idarapo ry’umuziki wo mu

Ntara akawugira umuziki uri kurundi rwego nk’uko byagiye bigaragara.Uyu muhanzi yagiye agaragaza ukuri kw’amagambo.

Advertising

Previous Story

Umugore w’abana 3 yatunguwe no kumenya ko umugabo we yapfuye mu myaka 2 mbere y’uko bamenyana

Next Story

Dorimbogo yifurije abafana be umwaka mushya muhire mu ndirimbo nshya yise Chrismas-VIDEO

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop