Umwe mubakobwa bamaze kwamamara cyane witwa Dorimbogo yifurije abafana be umwaka mushya muhire mu ndirimbo nshya yise Chrismas.
Ubusanzwe umukobwa umaze kumenyekana bitewe n’uburyo aririmba ndetse anavuga mu biganiro bitandukanye yagiye akora kuva yagera mu Mujyi wa Kigali aho yigaranzuriye ibyamamare nk’uko bimaze kugaragara mu ndirimbo anyuza kuri Channel ye ya youtube yise ‘Dore imbogo’.
Uyu mukobwa Dorimbogo yifurije abafana waje afite intumbero yo kwamamara yiyita umuhungu mushiki wa Bamporiki.Uyu mukobwa amaze
kuba ikimenya bose kuburyo iyo wumvise izina Dore Imbogo uhita umenya nyiraryo biturutse ku kukuba amaze kumenyekana cyane muri rubanda.
Muri iyi ndirimbo ye nshya yise ‘Chrismas’ yagarutse kubutumwa bushishikariza abantu kwizihiza iminsi mikuru neza irimo Noheli.
Uyu mukobwa yatangiye aririmba ati:”Iyi ni Chrismas, dusangire Chrismas kandi tunezerwe, abo mu Rwanda cyangwa se
mu mahanga ni muze twishime kuko umukiza yaje.Wowe uryamye byuka wowe wicaye haguruka ducinye akadiho dushimire uwaduhanze.
Chrismas , enjoy Chrismas,dusangire byose kandi tunezerwe. OOOL Chrismas, enjoy Chrismas, dusangire byose kandi tunezerwe…
Dufite umutekano , dufite umutima mwize ni muze dutarame.. koresha ibyo byuma maze uduhe umuziki”.Mu gitero
kiririmbwa n’uwo bafatanyije witwa Emmy, yagize ati:”Nimuze turebe abatoya n’abakuze nimuze turebe …abaseriva iyi njyana ntiyabacika,.. uyu munsi ni umuziki n’abamucoma iyi njyana ntiyabacika wa kotsa inyama uri kubyuma umuziki.
Uyu mukobwa uri kuzamuka neza muri muzika ye, akomeje kuba ikimenyabose dore ko atandukanye n’abandi bagiye batwika ariko bikarangirira mu magambo gusa ntakindi bibamariye.Emmy ukorana n’uyu mukobwa wiyise Dorimbogo, akomeje kwibazwaho na benshi cyane nyuma yo gukorana indirimbo hafi ya zose nyamara atari n’itsinda.Uyu mugabo waje mu ndirimbo yibazwa niba ari umwe muri management ya Dorimbogo gusa ntabwo byari byamenyekana na cyane ko ntacyo barabivuga ho bose kugira ngo n’ubu basohoreye iy’iminsi mikuru ya noheli n’ubunani.Dorimbogo akomeje guhangwa amaso n’abakunzi b’imyidagaduro na cyane hafi y’Abanyarwanda bose n’Abanyamahang bakunda ibihangano bye aho biva.