Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Nyacyonga, Akagari ka Kebero, Umurenge wa Ntongwe batunguwe no kubona Maniragaba Alfred bikekwa ko yapfuye azira gukubitwa ubwo yoyongeraga igikoma yashyinguwe saa saba n’igice z’ijoro.
Abo baturage babwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko bari bamaze iminsi bategereje ko Umurambo wa Maniragaba Alfred uvanwa mu Bitaro bya Polisi ku Kacyiru i Kigali ukaza gushyingurwa muri uyu Mudugudu wa Nyacyonga kuko ariho iwabo.
Bavuga ko babwiwe n’Ubuyobozi bw’Akagari ko bajyana isanduku hafi n’aho irimbi riherereye bagategereza ko umurambo uhagera ugashyingurwa.
Umwe muri abo baturage wari kumwe na bagenzi be utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Twategereje bigera saa sita zijoro, turarambirwa dusubira mu rugo.”
Uyu muturage avuga ko ubwo bari basubiye mu rugo babonye imodoka y’Akarere izanye Umurambo bakeya bahasigaye bababwira ko imihango yo kumushyingura yabaye saa saba n’igice.