Umuhanzi ukomeye muri Nigeria no ku Isi wamamaye nka Ruger, yaguze inzu nini yamutwaye akayabo k’amafaranga.
Mu mashusho yashyizwe hanze kumbuga Nkoranyambaga zitandukanye harimo X [ Twitter ] , Ruger yemeye ko yaguze iyi nzu ihagaze amafaranga menshi cyane.
Muri aya mashusho , umuhanzi Ruger n’abashinzwe umutekano we , bagaragaye bari kujya kuyisura ngo barebe niba imeze neza yo kugurwa.
Abasore be , bari bafashe icyapa cyanditseho ko inzu yamaze kugurwa [ Sold ].
Abafana be n’abakunzi b’umudiki bagaragaje ko bamwishimiye cyane , bemeza ko ari ugutera imbere.
Uwitwa Chris yagize ati:” Woow , amahirwe masa kuri we , nanjye ngiye kujya muri muzika”.
Chi-Chi yagize ati:” Amahirwe masa , ariko namwibariza, harya iyo nzu yayiguze angahe ko muri iyi minsi amazu ntacyo aricyo ?”.
Undi yagize ati:” Uyu muhanzi se nanone yongeye kugura indi nzu n’ijisho rimwe ? araseka asa nuwarimo gutebya”.
Ruger yamamaye mu ndirimbo zitandukanye
https://x.com/DAMIADENUGA/status/1740714247707918404?s=20