Advertising

Rubavu: Ibikoresho bya Radiyo Isano byafatiriwe kubera umwenda ibereyemo uwari umunyamakuru wayo

08/10/2024 19:24

Radiyo Isano, ikorera mu Karere ka Rubavu ku murongo wa 92.0FM, yavuye ku murongo nyuma y’uko ibikoresho byayo bifatiriwe n’umuhesha w’inkiko w’umwuga ku wa 8 Ukwakira 2024.

Ibi bikoresho byafashwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umwanzuro w’Urukiko rwa Rubavu, nyuma y’uko radiyo itsinzwe mu rubanza rwarezwe na Sabune Olivier wahoze ari Umuyobozi wayo.

Sabune Olivier yavuze ko yigeze kuyobora Radiyo Isano muri 2021 ariko ntahabwe umushahara mu gihe cy’umwaka wose.

Nyuma yo gushaka kwishyuza ibyo birarane, byabaye ngombwa ko yitabaza Inkiko, kuko ibiganiro byo kwishyurwa byananiranye hagati ye n’ubuyobozi bw’iyi Radiyo.

Urubanza arutsinze, bituma asaba ko ibikoresho bya radiyo byafatirwa kugira ngo hishyurwe amafaranga arenga miliyoni enye bamurimo.

Manzi Elijah, undi mukozi wakoreye Radiyo Isano, nawe avuga ko yambuwe amafaranga angana na 4,850,000 Frw, ariko yabuze uko abyishyuza mu buryo bwemewe. Uretse aba bakozi, hari n’abandi bantu bavuga ko bambuwe ariko bataregeye inkiko.

Ibi byose byatumye Radiyo Isano igira imikorere mibi, kandi bivugwa ko Niyigena Sano François, nyir’iyo radiyo, yaba ari mu Mahanga.

Sabune Olivier watwaye ibikoresho bya Radio Isano yakoreye RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Amerika yatanze miliyari 15 Frw zifasha u Rwanda n’abaturanyi kurwanya Marburg

Next Story

Zambia: Hagiye kubakwa uruganda rukora inkingo za Korera

Latest from AMAKURU KU RWANDA

Go toTop