Perezida Kagame yahuye na mugenzi we wa Senegal

12/05/2024 01:00

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda H.E Paul Kagame, yagiriye uruzinduko muri Senegal kuri uyu wa 11 Gicurasi 2024 yakirwa na mugenzi we Bassirou Diomaye Faye uherutse gutorerwa kuyobora icyo gihugu ndetse na bamwe mu bagize Guverinoma y’icyo gihugu cya Senegal.

Kuva Diomaye Faye yatorerwa kuyobora icyo gihugu nibwo Perezida Kagame agiriyeyo uruzinduko.Ibiro by’Umukuru w’Igihu byatangaje ko muri uru ruzinduko rw’Iminsi 2, Perezida Kagame azaganira na mugenzi we Bassirou Diomaye Faye hanyuma yitabire umunsi wanyuma w’irushanwa rya ‘Basket Ball Africa League [ BAL ] , Sahara Conference riri gukinirwa muri iki gihugu mu Murwa Mukuru Dakar.

Ku munsi wa nyuma w’iryo rushanwa ry’amajonjora y’amakipe azitabira imikino ya nyuma ya BAL izabera i Kigali mu mpera za Gicurasi 2024 , ikipe ya APR FC yakinnye umukino wa nyuma na AS Daune warangiye itsinzwe.Ubwo Faye Diomaye yatsindaga amatora y’Umukuru w’Igihugu ahigitse Umukandida w’Ishyaka ryari Kubutegetsi ‘Amadou Ba’, Perezida Kagame yamwoherereje ubutumwa bumwifuriza imirimo myiza anyuze kuri X ku wa 27 Werurwe 2024.

Ati:”Ndashimira byimazeyo Bassirou Diomaye Faye kubwo gutorwa kwe nka Perezida wa Senegal , nshimira ku bw’amatora yabaye mu mahoro.Niteguye gukomeza gushimangira umubano mwiza uri hagati y’Ibihugu byacu bibiri”.Ubwo Bassirou yarahiraga ku wa 2 Mata 2024, uyu muhango witabiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Ngirente Edouard wahagarariye Perezida w’u Rwanda baboneraho no kuganira ku ngingo zitandukanye.

U Rwanda na Senegal bimaze igihe bifatanya umubano mwiza na cyane ko Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu yafunguwe muri 2011.U Rwanda na Senegal bifitanye amasezerano arimo ay’ubufatanye mu by’umuco yasinywe mu 1975 , ay’ubutwererane rusange yasinywe muri 2004, ay’ishyirwaho rya Komisiyo ihoraho ishinzwe kugenzura umubano w’ibihugu byombi yasinywe muri 2016 , ndetse n’amasezerano y’ubufatanye ari hagati y’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru , RBA, na Radio Television Sénégalaise.

Muri iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika hariyo Abanyarwanda benshi batuyeyo , yaba abajyanyweyo n’amasomo n’abandi bagezeyo mu myaka 40 ishize.Guhera muri 2016 RwandaAir yerekeje amaso muri Afurika y’Iburengerazuba aho ikorera mu Mijyi myinshi irimo ; Cotonou, Abidjan , Doula na Dakar

Isoko: IGIHE

 

Advertising

Previous Story

RUBAVU: Chris Eazy na Ish Kevin bagiye guhurira mu gitaramo

Next Story

Frank Habineza yongeye gushimangira icyizere afite cyo gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop