Advertising

Rubavu: Abakoresha barasabwa kunoza umuco w’ibiganiro hagati yabo n’abakozi

23/10/2024 13:51

Urugaga rw’abakozi COTRAF RWANDA n’abafatanyabikorwa barwo barimo, PSF, FES, ku nkunga y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi bahuriye mu Karere ka Rubavu ku munsi Mpuzamahanga wahariwe umurimo unoze habereye ibiganiro byibanze ku kureba uburyo hakwimakazwa Umuco w’ibiganiro hagati y’abakozi n’abakoresha hagamijwe guteza imbere ishyirwaho ry’ amasezerano rusange y’umurimo azwi nka CBA.

Bamwe mu bitabiriye ibi biganiro bavuga ko byari bikenewe, kuko imyumvire ku biganiro hagati y’umukozi n’umukoresha ikiri hasi, dore ko n’ubushakashatsi bwakozwe, bwagaragaje ko mu Rwanda amasezerano rusange y’umurimo amaze gusinywa mu bigo 19 gusa ku bigo bigera ku 200,009 byose, ibikomeje kuba imbogamizi ku iterambere ry’umurimo unoze.

Uwitwa Ngarambe Ernest , yagize ati:”Twishimiye intambwe imaze guterwa mu Rwanda, aho abakozi , abakoresha ndetse n’abahagarariye Leta, bakwicarana bakaganira ku cyateza imbere umurimo n’icyatuma umurimo unoze uhama. Icyo rero ni ikintu cyiza twaratira n’andi mahanga, kandi ni bakomeza kwicara hamwe mu biganiro , ntakabuza interambere twifuza tuzarigeraho mu gihugu cyacu”.

Uwintwari Alexis yagize ati:”Amasezerano y’umurimo hagati y’umukozi n’umukoresha ni igikorwa cyiza kigari , ndetse cyatanze umusaruro ukomeye hamwe na hamwe aho twasinye ayo masezerano bitewe n’inyungu twakuyemo, bigaragara ko byagakwiye ko agera mu gihugu hose”.

Avuga ko aya masezerano atari yasinywa , abakozi bakoreraga ku jisho ry’abakoresha babo (Bacungana) areba ko isaha ye igera. Ati:”Aya masezerano tutari twayasinya, wasangaga umukozi ari gucungana n’umukoresha we, agacungana no ku masaha uye , agakora akazi ari kureba ku rushinge rw’isaha, agakora akazi yangiza ibikoresho by’aho akorera , agakora akazi atitaye ku byayi binyanyagira hasi bikamubera igihombo”.

Bagaragaje ko kandi no ku ruhande rw’umukoresha habagamo ku tita cyane ku bakozi bakaba banabirukana igihe kitageze, bigatuma isaha ipfa ubusa. Gusa ngo bakaba bashimira iyi gahunda yo gusinya amasezerano kuko , mu kazi hajemo ubwumvikane.

Joseph Mwumvaneza, Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa Cotraf Rwanda avuga ko hari intambwe nziza imaze kugerwaho mu guharanira kwimakaza umuco w’ibiganiro hagati y’abakozi n’abakoresha hagamijwe guteza imbere ishyirwaho ry’ amasezerano rusange y’umurimo.

Mu magambo ye yagize ati:”Ibiganiro rero bishingiye mu guteza imbere umuco w’Ibiganiro (Social Dialogue),kugira ngo abakozi n’abakoresha biyumve kimwe mu murimo utanga umusaruro ariko hakaza inyungu ku mpande zombie (Win-Win). Uwo musaruro rero iyo uzamutse, uba wazamuwe n’imbaraga z’abakozi, hanyuma umukoresha iyo amaze kunguka, agomba gutekereza icyatumye umusaruro uzamuka (Abakozi)”.

Yakomeje agira ati:”Aho rero niho tuvuga ngo iyo binjiye mu muco w’ibiganiro bakareba ku mpande zombi ngo , ni iki gisabwa , kikaboneka, abakozi batera imbere , bakabona umushahara ubashimishije bakabona n’umutekano mukazi”.Icyakora ibitekerezo bitangirwa mu biganiro nk’ibi n’imyanzuro ifatirwamo, bitanga icyizere ko umuco w’ibiganiro hagati y’abakozi n’abakoresha bagamije guteza imbere ishyirwaho ry’ amasezerano rusange y’umurimo azwi nka CBA.

Joseph Mwumvaneza, Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa Cottraf Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Forbes Magazine yamaze kwerekana abahanzikazi 10 bakize

Next Story

ITANGAZO RYA NOHERI Emmanuel USABA GUHINDURA AMAZINA

Latest from Inkuru Nyamukuru

Inyamaswa zihaka igihe kirekire

Ijambo guhaka rikoreshwa ku bisimba binini by’ibinyamabere nk’inka, gusa ku muntu harimo umwihariko, hakoreshwa ijambo gutwita. Hano ku umunsi.com twabakoreye urutonde rw’inyamaswa zihaka igihe
Go toTop