Advertising

Rocky Kimomo yasangiye urwagwa n’abanyonzi bo kuri base bamubwira ko haba indaya za 500 RWF

04/27/23 13:1 PM

Uyu musore witwa Uwihoreye Mark wamamaye nka Rocky Kimomo mu gasobanuye yasangiye na bamwe mu bantu bakora umwuga wo kunyonga igare kuri base.

Ibi byagaragaye mu mashusho yagiye hanze binyuze kuri shene ya YouTube Rocky Entertainment, aho uyu Rocky yari kumwe na Mussa Savimbi nawe ukora agasobanuye ndetse na Kaddaf ukora umwuga wo gukamera. Aba batangiye bigaragaza imbere y’abaturage bo muri aka gace, aho buri wesse yafashe umwanya akigaragaza anyonga igare.
https://www.youtube.com/watch?v=WCldNNW0b1g

Uretse Rocky Kimomo na Savimbi kandi, umusore witwa Kaddaf Pro, wafashijwe na Rocky Kimomo kwamamara, yagaragaje ko azi igare cyane dore ko we yarijeho adafashe kumahembe agira ati:’Ruhumuriza yahageze”.Uyu musore yakomeje kurinyonga ariko na Savimbi afata amashusho.Kaddaf yavuze ko ngo yasanze hari bamwe mu batwara amagare mu Rwanda bamamaye bica umukino ariko abivuga asa n’utebya. Ayo mashusho yabagaragaje bombi bari gutwara amagare mu gace bita kuri base.

Baje kuganira na bamwe mu bantu bakora umwuga wo kunyonga igare aho barimo basangira, aho umwe muri abo banyonzi wabonaga yishimiye kuganizwa nibyo byamamare bizwi n’abatari bacye hano mu gihugu cy’u Rwanda ababwira ko hari indaya za 500 n’icyumba cyo kuryamamo cya 200 RWF. Uyu musore Rocky Kimomo wari yashyikiranye cyane n’aba baturage.

Uyu musore yagize ati:”Nubu ziracyahari, haba indaya zemera amafaranga 500 ndetse n’ibyumba byo kuraramo bikodeshwa amafaranga ibihumbi 200 y’Amanyarwanda”.
https://www.youtube.com/watch?v=WCldNNW0b1g

Bakomeje kuganira kandi abo banyonzi bavuga ko nubwo banyonga igare ariko bibafasha ngo dore ko bamwe muri bo bibatunze kandi bibafasha kurera imiryango yabo kandi byanabafashije kuba bakiyubakira inzu zabo.Aba baturage bagaragaye binywera urwagwa n’akanyamuneza kenshi.

Muri iki kiganiro Rocky Kimomo yababwiye ko atari byiza kujya bakora imibonano mpuzabitsina batambaye agakingirizo ngo kuko amafaranga make ndetse n’inzoga baba banyweye zihendutse bitabarutira ubuzima.


Umwanditsi: Byukuri Dominique
Source: Rocky Entertainment

Sponsored

Go toTop