Advertising

ROCKY KIMOMO arasaba abanyarwanda kwimika urukundo#kwibuka29

04/10/23 12:1 PM
1 min read

Rocky Kimomo  arasaba abanyarwanda gufatanya bakimika urukundo bakamagana amacakubiri n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abavuga rikumvikana mu Rwanda harimo abo mu myanya y’inzego z’ubuyobozi no mu z’abikorera bakomeje gutanga ubutumwa bukomeza abanyarwanda muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Hashize amasaha 14, uwitwa Rocky Kimomo, umusobanuzi wa filme akaba na rwiyemeza mirimo ashyize na we ubutumwa ku rubuga rwe rwa instagram ashishikariza yihanganisha abanyarwanda ndetse asaba abatuye uRwanda kwimika urukundo.

Yagize ati: ” kwibuka ku nshuro ya 29, nihanganishije abanyarwanda. Aho twavuye hari habi, aho tugeze ni heza cyane ndetse hari n’icyizere cy’uko igihugu kizakomeza kuba cyiza n’abagituye,  mu gihe dufatanyije tukimika urukundo, tukamagana  amacakubiri n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi “

#kwibukatwiyubaka#kwibuka29

 

Go toTop