Advertising

Rita Tinina yasanzwe ku gitanda cye yapfuye nta n’igikomere afite

18/03/2024 08:11

Umunyamakuru wa NTV yasanzwe mu rugo rwe ku gitanda yapfuye , nta gikomere afite.Kugeza ubu ntabwo icyamwishe cyari cyamenyekana.

Rita Tinina wari umunyamakuru yasanzwe yapfuye nk’uko byemejwe na Police yavuze ko umurambo we wasanzwe iwe mu rugo [ Kileleshwa Apartment ] mu Mujyi wa Nairobi ku cyumweru tariki 17 Werurwe 2024.

Mu masaha yapfiriyeho kuri iki cyumweru, yagombaga kuba ari kuri Television ya NTV yari asanzwe akora gusa ntiyigeze ahagera.

Ibi byatumye abantu bakorana barimo umuyobozi we bajya aho atuye bahasanga umurambo we kuko bari bamaze kugira amakenga yatewe no kuba atitabiriye akazi nta mpamvu.

Police yavuze ko icyihishe inyuma y’urupfu rwe kitari cyamenyekana gusa umuryango we wari wahageze gutwara umurambo aho upimirwa.

Tinina yari umubyeyi w’umwana umwe w’umukobwa.

Previous Story

“Nta mutwe w’Abuzukuru ba Shitani uba mu Rwanda” ! Umuvugizi wa Police

Next Story

Rick Ross na Hamisa Mobetto bongeye gukungika

Latest from Imyidagaduro

Go toTop