Advertising

Rick Ross na Hamisa Mobetto bongeye gukungika

18/03/2024 08:24

Muri 2022 nibwo Rick Ross yatangaje ko ari mu rukundo na Hamisa Mobetto ndetse ko baziranye.

 

Kuri ubu, aba bombi bongeye kugaragara ku mbuga Nkoranyembaga nyuma y’igihe batangaje ugutandukana.Byabaye nyuma y’aho kuri uyu wa Gatandatu bombi bakoreye ikiganiro cy’imbona nkubone [ Live ] kuri Konti zabo za Instagram.

 

Muri 2022 ubwo bakora ikiganiro nk’iki , Rick Ross asaba Hamisa Mobetto kumubwira ubwoko bw’inkweto ashaka ngo azazimugurire ati:” Ni izihe Heels ukunda?”.

 

Hamisa Mobetto ati:”Izo mu bwoko bwa Louis Vuitton cyangwa Versace. Uzangurire ubwoko bumwe , ndaza kuguha ifoto”. Muri iki kiganiro Rick Ross yasabye Hamisa kumuha ifoto amubaza igihe azagira muri Amerika.

 

Rick yavuze ko ubutaha Hamisa Mobetto najya muri Amerika, agomba kuzakora iyo bwabaga bombi bakazaba bari mu Mujyi umwe.Ninabwo Hamisa yabwiye Rick ko amukumbuye undi nawe amusezeranya kuzamusura muri Tanzania.

 

Muri 2023 Rick Ross na Hamisa Mobetto baretse gukurikirana kuri Instagram nyuma y’aho Hamisa Mobetto atangarije umukunzi mushya.

 

 

Previous Story

Rita Tinina yasanzwe ku gitanda cye yapfuye nta n’igikomere afite

Next Story

Cristiano Ronaldo yasohokanye n’umuryango we

Latest from Imyidagaduro

Go toTop