Monday, May 20
Shadow

“Nta mutwe w’Abuzukuru ba Shitani uba mu Rwanda” ! Umuvugizi wa Police

Umuvugizi wa Police y’u Rwanda, ACP RUTIKANGA Boniface yatangaje ko nta Mutwe cyangwa Agatsiko k’abantu bitwa Abazukuru ba Shitani baba mu Rwanda ndetse nta n’ababarizwa mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.

ACP RUTIKANGA Boniface yatangaje ibi nyuma y’aho mu Karere ka Rubavu hakomeje kujya hagaragara abantu b’abanyarugomo bakora ibikorwa by’ubujura no gutera abantu bakabambura bakanabakomeretsa ariko ngo abo bakora ibyo barahagurikiwe batabwa muri yombi.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper , yavuze ko Abaturage bo mu Karere ka Rubavu aribo banze iri zina ry’Abazukuru ba Shitani , avuga ko mu “Mu gihe abana bakwitwa Abazukuru ba Shitani , ubwo n’ababyeyi babo bafata irindi zina ritari ryiza”.Ibi yabitangaje arimo gusubiza ikibazo yari abajijwe cyerekeye Aba bana bakunze kwiyita iri zina mu bice batandukanye byo mu Karere ka Rubavu ariko bagahashywa n’inzego z’Umutekano.

Muri iki kiganiro Umuyobozi w’Akarere yavuze ko hakozwe urutonde rw’abakora ubujura abasaba kugana inzira nziza yemeza ko ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu Rwanda badashobora kubucika.

Nk’uko Kigali Today yabyanditse , Umuvugizi wa Police y’u Rwanda yagize ati:”Mu Rwanda nta mutwe w’Abagizi ba nabi uhari kuko iyo abantu barebye umutwe akenshi usanga baba bafite intego y’icyo bagamije, hari n’amategeko abagenga bagenderaho.Abo rero bitwa Abazukuru ba Shitani ntabwo ari umutwe ni abantu baba bafite Imyitwarire mibi muri sosiyete ariko ubu rwose abo bantu ntabo kuko abakekwaho ibikorwa by’urugomo bose barafashwe”.

ACP yatanze urundi rugero rw’abiswe Abamarine mu Mujyi wa Kigali, izina biswe n’abaturage nyuma yo kubona abo bambuye bagahungira muri Nyabarongp bakinjira no mu mazi.Urundi rugero yatanze ni urw’abitwa Abapubulika bagaragaye mu Karere ka Musanze biswe iryo zina biturutse ku bantu basanze bakoze urugomo bakababaza ati:”Niko basha harya ni mwe mwubahuka mu gakora ibintu nk’ibi muri Public ( Mu ruhame) ? Ni uko abaturage nabo babona ukoze amakosa nk’ayo yo kwitwara nabi yambura abantu bakavuga ngo byakozwe n’Abapubulika”.

Yakomeje avuga ko abantu bafite Imyitwarire mibi nk’iyo inzego z’Umutekano zitazabihanganira kandi ko abafatiwe mu bikorwa by’urugomo bajyanwa mu Butabera abandi bakajyanwa kugorororwa mu bigo ngororamuco.

Isoko: Kigali Today, Press Conference with Mulindwa Prosper (Mayor of Rubavu )