Advertising

Rihanna yacitswe avuga ko atwite

12/21/23 14:1 PM

Umuhanzikazi Rihanna wamamaye muri Amerika no ku Isi , ubwo yari mu gitaramo ‘Super Bowl.Kuri iyi nshuro ntabwo yifuzaga ko abantu bamenya iby’amakuru ye n’ubuzima bwe bw’ibanga.

 

Mu kwezi kwa Gashyantare nibwo Rihanna yataramiye abakunzi be mu gitaramo Super Bowl, ubwo yari yishimanye n’abakunzi be ashiduka yavuze ko atwite.

Uyu muhanzikazi, yafashwe n’amarangamutima inda ye ayishyira hanze. Aganira n’ikinyamakuru Access Hollywood, yagaragaje ko ibyo yakoze ariko byagombaga kugenda nk’umuhanzi.

Ati:”Umva rero kuriya nabikoze niko byagombaga kugenda, kuko nta muntu wari uziko ntwite, nari nasabye unyambika kubyitaho ngo inda yanjye itazagaragara ariko nawe urabizi biba bigoye”.

Nyuma y’iki gitaramo nibwo Rihanna yaje kuvuga ko atwite inda y’umwana wa Kabiri yise Riot yabyaranye na A$AP Rocky.Rihanna yabwiye Access Hollywood ko umubano we n’umugabo we wahindutse bakimara kuba ababyeyi.

Rihanna yavuze ko akunda umugabo we nka se umubyara yemeza ko n’abana be bamukunda cyane.

Yagize ati:” Narinziko umunsi umwe nzagira abana kandi nkabakunda nkaba umwe mu bagize umuryango wanjye”.

Rihanna yaraye agaragaje ko akunda indirimbo ya Davido umunya Nigeria ukunda kwibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Previous Story

Nashoye Million 1 n’igice ngo ndebe ko naba inzobe ariko byaranze, umugore yavuze uburyo yitukuje bikanga

Next Story

“Umukobwa w’umuherwe wakunze umuhanzi umuca inyuma” Inkuru y’agahinda igaragara muri Film “Bad Fame” igice cya 3!.

Latest from Imyidagaduro

Fatakumavuta yanze kuburana

Ubwo yari imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta yavuze ko atiteguye kuburana kuko batabonye Dosiye ngo bihuze n’urubanza. Ibi
Go toTop