“Umukobwa w’umuherwe wakunze umuhanzi umuca inyuma” Inkuru y’agahinda igaragara muri Film “Bad Fame” igice cya 3!.

December 21, 2023

Bimaze kumenyerwa n’abatari bacye ko Buri cyumweru hasohoka igice cya Filime ishingiye kubuzima bw’ibyamamare n’imico yabyo mu ngeri zose  izwi kw’izina rya “Bad Fame”.

Iyi ni Filime igaruka k’ubuzima bw’ibintu biba mubuzima bw’ibyamamare ariko ntibimenyekane ,kuburyo buri wese aba yibaza ngo ese icyamamare nkunda kibayeho gite ? Ese ubuzima kibamo ntibuzagishora mu majye?.

Kuri uyu wa 4 taliki 21 /2023 nibwo igice cya 3 cya filime BAD FAME cyagiye hanze!. Iki gice kigaruka ku mwari w’umuherwe wakunze umuhanzi w’umucyene.

Cyatambukije ubutumwa bubumbatiye uburyo wimariramo umuntu ukamuha ibyawe byose ,ukamwiha wese ariko yarangiza agakinisha umutima wawe!.

Bad Fame ni Filime itambuka ku muyoboro wa Youtube “HASH MEDIA EMPIRE” rimwe mu cyumweru iri mu rurimi rw’ikinyarwanda.

Ni kenshi havugwa ko ibihe tugezemo udafite ubutunzi utabona uwo muhuza umutima mugafatanya urugendo rw’ubuzima, icyakora n’abasekewe n’ubuzima bagatunga bagatunganirwa , ntibemeza ko amagana yagura umutima w’umuntu nkuko benshi babitekereza.

https://youtu.be/m3IooiAxWxM?si=uTqHfEDPqOvD_FV4

Ku bwawe ,Urukundo ruzira amafaranga rurashoboka?

Previous Story

Rihanna yacitswe avuga ko atwite

Next Story

Papa Cyangwe yandagaje Bruce Melodie na Then Ben 

Latest from Cinema

Go toTop