Nashoye Million 1 n’igice ngo ndebe ko naba inzobe ariko byaranze, umugore yavuze uburyo yitukuje bikanga

21/12/2023 11:18

Kwitukuza ni kimwe mu bintu abantu benshi bakomeje kwibazaho ndetse ni kimwe mu bintu byakozwe n’abakobwa benshi cyane cyane ariko ngo hari ababikora bikanga gukora, rimwe narimwe wabikora bikangiza uruhu rwabe burundu kuburyo wifuza gusubirana uruhu rwawe rwa cyara utakirubonye.

 

Arinayo mpamvu ubuyobozi bushyiramo imbaraga mu kurwanya ayo mavuta atukuza kuko Ari mabi ku buzima bw’umuntu.Ni muri ubwo buryo rero umwe mu bagore bagerageje kwitukuza yatangaje ibintu byatunguye abantu benshi bakoresha imbugankoranyamaga.

 

Uyu mugore yavuze ko yashoye amafaranga menshi cyane kuko yavuze ko yashoye amafaranga arenga million n’igice kugira ngo yitukuze ase inzobe ariko n’ubundi bikanga agakomeza gusa uko yasaga.

 

Niba ukunda gukoresha imbugankoranyamaga cyane urubuga rwa TikTok, ushobora kuba wabonye ayo mashusho yuyu mugore witwa Kush Tracy wavugaga uburyo yashoye amafaranga menshi cyane mu kwitukuza ariko n’ubundi bikanga bikaba ibyubusa.

 

Nkuko uyu mugore Kush Tracy yabivuze, yavuze ko yari igikara bityo yumvaga ashaka kuba akayobe, bityo ahitamo gutangira kwitukuza. Yavuzeko yakoreshaga ibihumbi 45 byaburi kwezi bakamuha uducuka 4 yakoreshaga buri cyumweru.

Yavuzeko yabikoze imyaka itatu yose ariko n’ubundi ntibyagira icyo bitanga.Yasoje avuga ko buryo yaje gusanga uko yavutse n’ubundi aribyo byiza bityo akaba yararetse kwitukuza cyane ko n’ubundi ngo yasanze bidakora.

Source: Kenyantrend

Advertising

Previous Story

Niwe wambwiye ko ashaka ko turyamana ! Umusore  yatawe muri yombi azira gusambanya umwana utujuje imyaka y’ubukure

Next Story

Rihanna yacitswe avuga ko atwite

Latest from HANZE

Go toTop