Friday, June 21Kwamamaza : 0783450859
Shadow

Rihanna agiye gufungura Business nshya

Umuhanzikazi Rihanna wo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika , yatangaje ko agiye gufungura indi ‘Businss’ yiyongera kuri ‘Fenty Beauty’.

Uyu muhanzikazi ‘Mogul Rihanna Robyn Fenty [Rihanna] yatangaje ko agiye kwinjira mu bundi bucuruzi yise ‘ Fenty Hair’, avuga ko buzafungura imiryango ku wa 23 Kamena 2024.Yagize ati:”Hadutse undi muryango mushya turi guha ikaze.Ubu twamaze gutegura uburyo bwo gukora umusatsi nk’uko mwari mubitegereje.

Rihanna yakomeje avuga ko yamaze gutegura icyo bisaba cyose kugira ngo abashe gutangiza ubu bucuruzi atangariza abakunzi be ko ku wa 23 Kamena aribwo azabushyira hanze.Ubusanzwe Rihanna ni umuhanzikazi ukomeye ukundwa n’abatari bake.