Nyuma y’aho Prince Kid afatiwe RIB yatangaje ko nayo yamenye aya makuru binyuze mu itangazo ry’abinjira n’abasohoka muri Amerika ariko ngo akaba ari nta ‘Tangazo’.
Uwo Prince Kid akaba yarafashwe ku bufatanye na FBI na RIB. Amakuru yifatwa rye yamenyekanye mu mpera z’icyumweru gishize aho Urwego Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , ICE rushyiriye hanze itangazo rivuga ko Ishimwe Dieudonne yafashwe tariki 03 Werurwe, 2025.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na ICE , yavuze ko yafashwe nyuma y’uko bisabwe n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda aho uru rwego rwavuze ko Prince Kid w’imyaka 38 yari yarahunze ubutabera ku cyaha cyo gufata ku ngufu.
Ni icyaha yahamijwe n’Urukiko Rukuru rw;u Rwanda muri 2023 bishingiye ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda.
Kuri uyu wa Mbere tariki 10 Werurwe 2025, Umuvugizi w’u Rwego Rw’Ubugenzacyaha , RIB, Murangira B Thierry, yabajijwe n’abanyamakuru ku ifatwa rya Prince Kid, avuga ko uru rwego rutarashyikirizwa itangazo ryo mu buryo bw’inzego.
Yagize ati:”Ubutumwa dutanga nta ‘Official Communication’ twari twabona kuri ibyo bintu. Twabisomye nk’uko namwe mwabisomye. Ngirango na ‘Official Communication, niboneka, muzabimenya , muzabimenyeshwa”.
Amakuru yavuze ko Prince Kid yafatiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Texas mu Mujyi wa Fort Worth , aho yabaga mu buryo butemewe n’amategeko nk’uko ICE ibitangaza.