Advertising

Rayon Sports yihanangirije Bugesera FC

20/04/2024 20:18

Ikipe ya Rayon sports yatsinze Bugesera FC ibitego 2-1 muri shampiona y’u Rwanda ubwo harimo gukinwa umunsi wa 27 kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mata.

Ni umukino wabereye i Bugesera, ibitego byayo bitsindwa, n’umukinnyi w’Umugande Charles Bbale.Rayon Sports gutsinda Bugesera, ntabwo ari igitangaza cyangwa, inkuru nubwo Bugesera FC yaherukaga gutsinda Rayon Sports mu mukino ubanza mu gikombe cy’Amahoro byatumye habaho, ukutajenjyeka kuri ya Rayon Sports.

Gutsindwa kwa Bugesera FC muri Shampiyona birayishyira mu kaga kuko iri mu myanya ibiri yanyuma y’amakipe ashobora kumanuka. Icyo kwibaza Ibyo Rayon Sports ikoze kuwa kabiri mu gikombe cy’Amahoro Izabisubiramo? , Isabwa gutsinda 2-0 cyangwa 2-1 igakomeza, mukindi cyicyiro gikurikira.

Ese Bugesera FC ntishobora kubura amanota 3 yari ikeneye cyane uyu munsi ? Ikipe ya Rayon sports ikana yisezerera no mu gikombe cy’Amahoro ?

Rayon Sports iramutse idakuyemo Bugesera FC ku munsi wo ku wa Kabiri mu gikombe cy’Amahoro uyu mwaka waba uyibereye igihombo gikomeye doreko ariho amahirwe yayo yo guserukira igihugu mu mikino nyafurika asigaye.

Previous Story

UMULINGA Josiane yamuritse igitabo yise “SURVIVED TO FORGIVE” gikubiyemo ibyabaye muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994

Next Story

Menya uko wakwita ku babyeyi bawe ukabashamira ineza yabo n’ibyo bagukoreye

Latest from Imikino

Go toTop