UMULINGA Josiane yamuritse igitabo yise “SURVIVED TO FORGIVE” gikubiyemo ibyabaye muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994

20/04/2024 18:40

Mugihe U Rwanda, abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bakiri mu minsi 100 yo kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994 ,kuri Uyu wa 20 Mata 2024 Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali Ku Gisozi habereye igikorwa cyo kumurika igitabo cyanditswe na Josiane UMULINGA Ni igitabo yise “SURVIVED TO FORGIVE”.

Amateka y’ibyabaye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi agenda amenyekana binyuze mu buhanzi n’ubwanditsi bw’ibitabo aho bifasha abanyarwanda batari bahari muri icyo gihe yewe n’abari bahari ngo bibafashe kwibuka no kumenya amateka kugira ngo hanaboneke izindi mbaraga zo guhashya ikindi gikorwa cyose cyatuma byongera kubaho,niyo mpamvu uko imyaka igenda ishira abantu baribuka bamwe na bamwe bakandika na Josiane UMULINGA yaranditse kugira ngo hatazagira uwibagirwa ndetse anashishikariza abandi gukomeza umutima wo kubabarira nk’uko izina ry’igitabo ribivuga “Survived to Forgive” bivuga ngo Nararokotse ngo mbabarire

Josiane Ubu ni umubyeyi w’abana batatu atuye muri Kenya Nairobi akavuga ko yatangiye kwandika iki gitabo mu gihe cya korona virusi icyamuteye kwandika avuga ko icyambere byari ukugirango agire amateka agaragariza abandi batazi ayo mateka anavuga ko yari afitiye umwenda papa we umubyara ko yari yaramusabye kuzabyandikaho nyuma yo kurokoka ibyabaye.

Avuga ko mu muryango we yakuze atabizi  kuko mu rugo barabimuhishaga n’uko rimwe mu ishuri yigagamo bari gusaba ngo abahutu bahaguruke nyuma Abatutsi bahaguruke nuko we yanga guhaguruka kuko atari azi aho aherereye.Mwarimu aramubwira ati”utahe ubaze iwanyu”. Ageze mu rugo yarabajije barabimuhisha ahubwo musaza we witwa Regis yanditse agapapuru agashyira muri anvilope ngo agashyire mwarimu byumvikana ko batashakaga kubimubwira kubwo kumurinda ngo atazabivuga akagirirwa nabi nk’uko bigaragara muri iki gitabo.

Lyvine Rwanda

His name is Livine Nsanzumuhira Ntambara known as Lyvine Rwanda,Studied Mass communication and Journalism at EAST AFRICAN UNIVERSITY,he works journalism as passion and professional

Advertising

Previous Story

APRFC itwaye igikombe cya 5 yikurikiranya

Next Story

Rayon Sports yihanangirije Bugesera FC

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop