Monday, May 20
Shadow

Aba-yakuza ! Byinshi wamenya ku itsinda ry’abagizi nabi bakuze kurenza abandi ku Isi

Mu myaka myinshi yatambutse , kuva mu binyejana byinshi  bishize guhangana hagati y’imiryango ikomeye , abakuru b’amadini n’abayobozi mu gihugu cy’Ubuyapani bihishe indi shusho iteye ubwoba y’umuryango mugari muri icyo gihugu.Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe byinshi ku itsinda ry’abagizi ba nabi rikuze kurenza andi ku Isi yose.

Iri tsinda ry’abagizi ba nabi bitwa Abayakuza, rigira imyitwarire y’icyubahiro , rikagira imigenzo , ibirango bituma rigira umwihariko ugereranyi n’ayandi matsinda y’abagizi ba nabi nk’ayo muri Amerika y’Epfo acuruza ibiyobyabwenge cyangwa mafia zo mu Butaliyani no muri Burusiya.

Iri tsinda ry’abayakuza rigizwe n’imiryango 25 irimo itatu y’ingenzi yubakiyeho amagana y’amatsinda mato mato akurikiza cyane uruhererekane mu cyubahiro.Iri ritsinda ryavukiye mu gihugu cy’Ubuyapani mu binyejana birenga 4 bishize rivuye ku bantu bakomeye n’abasamourais, abarwanyi b’intoranywa barindaga ubwami, rigira ibihe byaryo byiza mu myaka ya 1960  kugeza mu 1980 aho ryari ririmo abagera ku 180,000.

Iri tsinda ryaje kudakomeza gukura kubera kudahindura amatege ko yaryo n’imikorere yaryo ugereranyije n’ibihe bishya ariko nanone cyane cyane no guhigwa n’abashinzwe umutekano no gukurikiranwa mu nkiko.Ryaje gusigarana abayoboke bagera kubihumbi 10 utabariyemo abakorana naryo bataririmo.Kugeza ubu iri tsinda rigowe no gukomeza kubaho muri iki kinyejana cy 21 nk’uko BBC ibitangaza.

IBINTU BITUMA RIKORWA CYANE NO KUBAHO

1.Izina n’inkomoko: Ijambo yakuza riva ku mibare itatu ariyo ; 8,9,3.Iyi mibare isomwa mu kiyapani ya , ku , sa.Iyi mibare igize imibare mibi mu mikino y’amakarita mu muco wa kera w’Abayapani bita Oicho-Kabu.Iyo mibare isobanura ibyago cyangwa amahirwe make.Abayakuza batangiye kuboneka mu kinyejana cya 17, mu matsinda yahejejwe inyuma mu butegetsi bwa Cyami mu Buyapani, nk’aba-bakuto ‘Abakinnyi bo ku nzira’, Aba-tekiya ‘Abikorezi’, hamwe n’abasamourai birukanwe bari mu bushomeri.

Benshi muri aba Basamourai , batagiraga uwo bakorera bashingaga amatsinda [Gang] yagiye akura akavamo amabandi menshi y’abagizi ba nabi.Abasamourai, batumye iri tsinda rigendera ku mabwiriza akaze cyane yo kubahana , no kubaha umukuru , ubudahemuka budashidikanywaho ku mukuru cyangwa Oyabun.Bitaba ibyo bikaba urupfu.

2.Ibibaranga n’imico yabo: Abayakuza kandi ibibaranga byubakiye ku ndangagaciro n’imikorere ifite imizi ku mateka y’Ubuyapani bwa kera mu gihe cy’abami.Izo ndangagaciro zifite imizi y’ibinyejana byinshi mu muryango w’Abayapani by’umwihariko mu bice bimwe na bimwe by’Umurwa Mukuru Tokyo.Noboru Hirosue umuhanga mu kwandika ibitabo by’umwihariko ku bayakuza, yabwiye BBC ati:”Aba-yakuza bafite imigirire y’icyubahiro iha ikuzo umugabo nk’uko byahoze.Ishingiro ryabo ryubakiye ku gitekerezo cyo kubaho no gupfa nk’abagabo”.

“Abagizi iri tsinda babona ko bagomba kubaka umubiri wabo ku rusha ubwenge no ku itsinda ryabo. Kandi babona ariby’icyubahiro gushimangira ubudahemuka bwuzuye kuri oyabun wabo kugeza ku gutanga ubuzima bwabo aho biri ngombwa”. Ishingiro ry’imitekerereze y’Aba yakuza ni icyubahiro gishingiye ku cyo utegetswe n’icy’ubumuntu’.Urugero ni umugenzo wa Yubitsume , aho Umuyakuza yitema agatoki agace k’urutoki akenshi batema agahera , mu kugaragaza kugandukira Oyabun we ku ikosa rito rye cyangwa rya mugenzi we bahuje oyabun.

N’ubwo gutakaza urutoki kubw’ikosa wakoze bishobora kuba nk’igisebo, ariko mu ba yakuza ni ikintu giteye ishema.Uyu mugenzo ubu ntugikorwa kuko abakoze ikosa baryishyura bakoze mu mafaranga yabo.

3.Ibikorwa byabo nuko ifatwa: Bitandukanye n’abandi matsinda y’abagizi ba nabi mu bindi bice by’Isi , abayakuza ntibigeze baba itsinda ritemewe n’amategeko n’ubwo bagiye bahangana kenshi n’amatege ko abuza ibikorwa byabo.”Mafia y’Abataliyani ikorera mu bwihisho naho Abayakuza bo bagakorera ku mugaragaro”.Amasendika y’iri tsinda ry’abagizi nabi agendera ku mategeko y’ubwisanzure mu kwishyira hamwe ateganywa n’ingingo ya 21 y’itegekonshinga ry’Ubuyapani.

Uyu mugabo twavuze haraguru wanditse ibitabo byinshi ku bayakuza, avuga ko “Mu gihe batabangamiye umutekano w’Igihugu , ibijyanye n’imyifatire n’ituze rusange ntabwo bireba Guverinoma”.Mu kinyejana cya 20, ibindi bice byakoreragamo Abayakuza, byagaragazaga ibirango byabo aho bakorera ndetse abagize iri tsinda batangaga amakarita y’ibibaranga mu nama zitandukanye nk’aho ari abakozi b’ikigo runaka cyemewe.

Gusa ubu siko bimeze kuko mu myaka irenga 30 ishize Leta y’Ubuyapani yakajije amategeko agamije guca integer uko amatsinda y’abagizi ba nabi abona imari , kuyashyira ukwa yonyine, gukurikirana ibikorwa byayo no kugabanya imbaraga zayo muri rubanda.N’ubwo bwose bicyemewe kuba muri yakuza abayigize uyu munsi bakurikiranwa na Leta mu buryo buhishe.

4.Tatuwaje zabo , ibirango by’intwaro: Kwishushanyaho [Tattoo] mu bayapani bizwi nka ‘Irezumi’.Ni ikirango kizwi cyane muri bo.Amashusho y’inyamaswa za Drones , indabo zitangaje , abarwanyi ba Samourai n’ibindi birango by’umuco w’Abayapani byabaga bisobanuye imyitwarire y’uwabyishushanyijeho , hamwe n’umwanya we mu itsinda.

ESE ABAYAKUZA BAKORA IKI?

Kuva na kera, abayakuza bakoraga ibikorwa bibi birimo; Kurindwa, gutanga inguzanyo mu buryo butemewe,gushimuta abantu ugasaba ingurane ,kugurisha indaya , gucuruza ibiyobyabwenge n’ibindi.

Isoko: BBC

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *