Raporo ya UN igaragaza abantu bari mu bukene bukabije hirya no hino ku Isi
Umuryango w’Abibumbye (UN),washyize ahagaragara raporo igaragaza ko abantu barenga Miliyari imwe ku Isi babayeho mu bukene bukabije.
Aba bagaragara mu bihugu byo muri Afurika na Aziya, by’umwihariko igihugu cy’u Buhinde nicyo gifite umubare munini.
Muri aporo ya UN, yashyizwe hanze muri iki Cyumweru, yerekana ko 83.2% by’abaturage bakennye cyane ku Isi babarizwa muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara no muri Aziya y’Amajyepfo.
Ubushakashatsi bwakorewe mu bihugu 112 bigizwe n’abaturage miliyari 6.3 bwerekanye ko abantu miliyari 1,1 babayeho mu bukene bukabije ndetse bisa nk’aho nta n’icyizere ko bazabuvamo, naho miliyoni 455 muri bo babayeho mu buzima buvanze n’ubwo bukene ndetse n’amakimbirane.
Iki cyegeranyo cyerekanye kandi ko abantu bagera kuri miliyoni 584 bari munsi y’imyaka 18 bari mu bukene bukabije, bangana na 27.9% by’abari mu munsi y’iyo myaja ku Isi, ugereranije na 13.5% by’abantu bari hejuru y’iyo myaka. Impfu z’abana bato mu bihugu biri mu makimbirane ziri ku 8%, ugereranije na 1,1% bo mu bihugu bifite amahoro.
Iyi raporo ikorwa kugira ngo harebwe urwego rw’ubukene ku Isi, yakozwe ku bufatanye na Oxford Poverty and Development Initiative (OPHI), hakoreshejwe bimwe mu bipimo birimo nko kuba abaturage badafite aho kuba, isuku n’isukura, amashanyarazi, ibicanwa bibafasha guteka, ibifungurwa, ndetse n’ubwitabira ku mashuri.
Ikoze ubushakashatsi bwimbitse kuri Afuganisitani, aho abantu miliyoni 5.3 bisanze mu bukene mu 2015-16 na 2022-23. Umwaka ushize, hafi bibiri bya gatatu (2/3) by’Abanyafuganisitani bari mu bukene.
U Buhinde nicyo gihugu gifite umubare munini w’abantu bari mu bukene bukabije, aho muri miliyari 1.4 z’abaturage b’iki gihugu, abangana na miliyoni 234 bugarijwe n’ubukene bukabije.
Pakisitani, Ethiopia, Nigeria na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nibyo bihugu bikurikiraho mu kugira abaturage bari mu bukene bukabije.