Queen Kalimpinya yagaragaje ko ari umugisha n’icyubahiro yahawe akemererwa kuba umwe mu bazita Ingagi izina.
Abinyujije kuri Konti ye ya Instagram Kalimpinya wamamaye muri Miss Rwanda no mu gutwara imodoka (Rally), yagize ati:” Kwita Izina means “Honor and Gratitude to me”.Akomeza ashimira Madamu Jeanette Kagame agira ati:” Special Thanks and Apprection to her Excellence Firstlady (Jeanette Kagame) . Thank u for empowering and support us “.
Mu mafoto yashyize hanze ku munsi nyiri zina ubwo yari amaze kwita Izina ingagi, yagize ati:” Nise izina umwana wanjye w’Ingagi, namwise Impundu. Mwakoze Kwita izina na RDB”.
Miss Kalimpinya yise izina ‘Impundu’ umwana w’Ingagi kugira ngo agaragaze ko mu muco Nyarwanda iyo umwana a utse yakirizwa Impundu.