Urutonde rw’ibyamamare byahuriye mu gukina Filime bikanarangira babaye abakunzi mubuzima busanzwe

by
03/09/2023 22:57

Abakinnyi benshi b’ibyamamare mugukina filime bagiye bahurira muri Filime bagakina bakundana ndetse bakagira abafana benshi nyuma bikarangira bakundanye byanyabyo.

 

Uru ni urutondo rw’abakinnyi ba filime bahujwe no gukina bakundana nyuma bikarangira bakundanye no mubuzima busanzwe.

 

1. Ryan Gosling na Rachel MacAdams (The NoteBook) : Niba wararebye iyi filme ‘The NoteBook’ abakinnyi bombi Ryan na Rachel bagaragayemo aribo bakinnyi bakuru ni ubwa mbere bari bahuye bahujwe niyo filime, Mukiganiro Yagiranye n’ikinyamakuru ‘GQ’ muri 2007, Ryan yemeje neza ko ashimira cyane abateguye iyi filime kuko yamuhuje n’urukundo rw’ubuzima bwe nubwo nyuma urukundo rw’aba bombi rwaje kurangira.

 

2. Angelina Jolie na Brad pitt (Mr. and Mrs. Smith): Aba bombi bahuriye muri iyi filime y’abamaneko ‘Mr. And Mrs.Smith’ aho muri 2006 Angelina Jolie yemeje neza ko bombi buri umwe yiyumvisemo undi ubwo bari bari gukina iyi filime. Jolie na Pitt baje gusezerana kubana nk’umugore n’umugabo muri 2014 nubwo nyuma baje guhana gatanya.

 

3. Robert Pattinson na Kristen Stewart (The Twilight series) : Aba Bambi bakinnye iyi filime y’uruherekane umusore yitwa Edward umukobwa yitwa Bella, ni filime yakunzwe cyane kubera urukundo rw’aba bombi muri iyo filime, Aba bombi baje gukundana byanyabyo nyuma Yuko filime yambere ya Twilight isohoka muri 2008 nkuko Steway yabitangarije ‘The New yorker’ ariko nyuma baza gutandukana.

 

4. Zendaya na Tom Holland ( The Spiderman Series) : Urukundo rw’aba bombi muri iyi filime y’uruhererekana rwatumye biyumvanano, ubwo filime yageraga kw’iherezo nibwo nabo urukundo rwabo rwatangiye. Muri 2021 bakomeje kwerekana abafana babo uko bakundana harimo no Kuba Tom yarapostinze Zendaya kw’isabukuruye akamwifuriza umunsi mwiza w’amako.

 

5. Jenifer Lopez na Ben Affleck (Gigli): Aba bombi nabo bamenyanye bari gukina filime yitwa ‘Gigli’ baza kuba inshuti bisanzwe nyuma baza gukundana nyuma yaho Lopez yari amaze guhana gatanya n’umugabo we Chris Judd muri 2003.

 

 


6. Tylor Swift na Tylor Lautner (Valantine’s Day) : Uyu musore w’umukinnyi wa filime n’umuhanzikazi Tylor Swift bahuriye hamwe muri Videwo y’urukundo muburyo bw’urwenya ‘Valantine’s Day’ Nyuma aba bombi bafatiraho barakundana mubuzima busanzwe, bamaranye amazi make nyuma baza gutana mur’uwo mwaka nubundi.

Ni ama ‘couple’ menshi yagiye ahuzwa na filime nyuma bikarangira babaye abakunzi mubuzima busanzwe.

Src:Cinemablend

Arvin

Ni umwanditsi wa Umunsi.com

Advertising

Previous Story

“Ndashaka kumwitaho” ! Selena Gomez yagaragaje ko agiye gusazwa n’umunya Nigeria Rema basubiranyemo indirimbo ‘Calm Down’

Next Story

Queen Kalimpinya yakozwe k’umutima n’amahirwe yahawe yo kwita Izina ingagi ndetse akanakorana siporo na Madamu Jeanette Kagame – AMAFOTO

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop