Philpeter agiye guhoza amarira abakunzi be nyuma y’igihombo yahuye nacyo

29/04/2024 09:20

Umunyamakuru , akaba n’umu Dj, Philpeter, yatangaje ko agiye gushyiraho YouTube Channel ya Kabiri nyuma yo kugira igihombo Channel ya ‘The Choice Live’ ya Mbere igasibwa na YouTube ubwayo.

Uramutse ugiye kuri YouTube , ugashaka ‘The Choice Live’, ntabwo uyibona cyakora ukubitana n’ibiganiro biganisha ku ibura ryayo ndetse ukabona na YouTube Channel ya Kabiri ‘The Choice Live 2’, ariyo Philpeter na Babou Rwanda batangiye gukoresha nyuma y’ibura ry’iya Mbere.

Aba basore batangiye gukorana nyuma y’aho Irene Mulindahabi yari amaze gutandukana na Philpeter, bahaye icyizere abakunzi b’ikiganiro cyabo ko babashyiriyeho indi.Mu itangazo ryanditswe rikanyuzwa ku mbuga Nkoranyambaga za Philpeter ryagiraga ryagaragaje ko bahuye n’ikibazo cya ‘Cyber Attach’ bigatuma YouTube yabo ibura burundu.

Bagaragaza ko mu rwego rwo kuzirikana abakunzi babo bo kuri murandasi, bagiye gushyira indi youTube Channel yitwa ‘The Choice Live 2’ ari nayo izajya icishwaho ibiganiro ngo kugeza igihe bazagira ikindi bongera gutangaza”.

Ubusanzwe iyo YouTube Channel yasibwe mu buryo utekereza ko bashobora kuba bibeshye, hari ubwo ugira amahirwe YouTube ikaguha amahirwe yo gukora ikizwi nka ‘Apeal’ ikora , bagashyiraho ‘Manual Review’ cyangwa ‘HUMAN Review’, bakagenzura basanga bikwiriye koko bakayigarura.Akenshi  biba bigoye ko igaruka kubera ko ‘Termination’ iba yarakozwe na Al yahawe amabwiriza.Bavuga ko kandi ishobora kugaruka mu gihe uwabuze Channel agiye ku cyicaro akifashisha ‘YouTube Legal Department’  agatanga ikirego.

Advertising

Previous Story

Imvo n’imvano y’icyatumye Miss Kayumba Darina yinjira muri muzika

Next Story

Quavo yageze mu gitaramo cye asanga nta n’inyoni itamba

Latest from Imyidagaduro

Go toTop