Portable yiniguye ashyira hanze indirimbo yise ‘Spiderman’

16/05/2024 12:35

Nyuma y’iminsi mike ashyize hanze indirimbo Portable wo muri Nigeria, yashyize hanze indi yise ‘Spiderman’, ari nako ashinjwa ubwambuzi bw’imodoka.

Uyu muhanzi amaze iminsi mu majwi na Speed Darlington, wafashe umwanya akavuga ko we na Portable ntaho bahuriye , akagaragaza ko ari uzwi cyane agira ati:”Njye ndi Umu-star, Portable ntabwo ari we”.Ibi abitangaza uyu muraperi yagaragaje ko umuziki akora awukesha ubuhanga afite.

Nyuma y’ibi, Portable yahise ashyira hanze indirimbo asobanura ko impamvu yagiye ishinjwa kutishyura imodoka ku gihe bigafatwa nk’ubuhemu ari uko yatewe agahinda n’agambo mabi yamuvuzweho.Yagize ati:”Mu nyite ‘Spiderman,iyo mbonye ibyago nsimbuka uruzitiro, bavuga ko mbarimo amafaranga ariko burya burya umukire n’utwara imodoka azishyura”.

Amakuru avuga ko uyu muhanzi yigeze gufatwa na Polisi yo muri iki gihugu ikajya ku mufunga cyakora bakaza kumurekura.N’ubwo iyi ndirimbo itari yasohoka, Uyu musore yamamaye mu zindi ndirimbo zirimo ‘Am not a Prisoner’, Azaman, Zazoo yafatanyije na Olamide , na Paco Lee.

Advertising

Previous Story

Ese waruziko ibiribwa bidahiye bishobora gufasha umugabo ugira ikibazo cyo kugira ubushake bwo gutera akabariro ? Sobanukirwa

Next Story

Bruce Melodie yavuze kubyo kwibagisha inda , asubiza Agasaro umusaba indezo

Latest from Imyidagaduro

Go toTop