Bruce Melodie yavuze kubyo kwibagisha inda , asubiza Agasaro umusaba indezo

16/05/2024 13:18

Nk’uko byatambukijwe ku mbuga nkoranyambaga za 1:55 AM imureberera inyungu , Bruce Melodie yagiye gufata amashusho y’indirimbo “SOWETO” imwe mu ndirimbo ziri kuri iyo Album yitegura gushyira hanze muri uku Kwezi kwa Gicurasi.Muri iki kiganiro niho yasubirije abantu bavuga ko yibagishije inda ndetse akanga no gutanga indezo.

Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bakunda gukora Sports cyane by’umwihariko akayikorera ahazwi nko muri Gym.Nyuma yo gukora Gym , yarananutse bituma hatangira kwibazwa impamvu inda yashizeho bamwe bati “Yaribagishije”.

Itahiwacu yavuze ko mu bikomeza ku muvugwaho harimo ni by’uko yibagishije inda agamije kunanuka.Ati:”Inda yanjye ariko. Ngo nibagishije inda nukuri kw’Imana. Nonese ni inde wantwazaga ako kanure ngo avuge ko kari kamubangamiye ? Uziko mwebwe mu ngendaho mu kagenda no kukanure nibikiyemo imbere ?.Gusa niba naranakabagishije, nta mukene buriya ujya ukora ibyo, hari imikino abakene bakora. Narakoze ibyo naba narageze ku rundi rwego”.

MURI IKI KIGANIRO YASUBIJE AGASARO WAMUREZI KUDATANGA INDEZO.

Bruce Melodie adaciye ku ruhande yasubije ibaruwa yanditswe n’umunyamategeko wunganira Agasaro bamusaba gutanga indezo mu buryo bwiza. Bruce Melodie agaruka kuri kibazo n’ubundi muri iki kiganiro cyanyuze kuri Shene ya YouTube ya 1:55AM, yavuze ko atazongera kuvuga ku bintu by’abana kuko yamenye ko umwana ari umutware.

Ati:”Buriya ibintu birimo abana si nkibivugaho cyane, kera ntaraba umuntu mukuru najyaga mbiganiraho ariko aho maze gukurira namenye ko buriya umwana ari umutware mpita ndekera.Na nabasezeranya ko uretse n’uyu munsi ntakindi gihe nzabivugaho”.

 

Advertising

Previous Story

Portable yiniguye ashyira hanze indirimbo yise ‘Spiderman’

Next Story

Peter Okoye yatunguranye

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop