Ese waruziko ibiribwa bidahiye bishobora gufasha umugabo ugira ikibazo cyo kugira ubushake bwo gutera akabariro ? Sobanukirwa

16/05/2024 12:19

Nk’uko urubuga rwa webmd rubitangaza, imikorere mibi y’umubiri mu bijyanye no kugira ubushake bwo gutera akabariro k’umugabo ‘Erectile(ED)’ ni ikibazo cy`ubuzima busanzwe gishobora guterwa n’impamvu zitandukanye, zirimo ibibazo by’imiterereze y’ubwonko no mu bikorwa bye bigaragara [Psychologique and physiologique].

Hari uburyo bwinshi bwo kuvura iki kibazo, harimo gufata imiti dore ko akenshi bizanwa n’impinduka z’ubuzima. Mu by’ukuri abantu bamwe bakunze gushishikazwa cyane no gushakisha uburyo bwiza bwo kwivura iyi ndwara (ED). Uburyo bumwe bushobora kwitabwaho ni ugukoresha ibiribwa bidahiye (ED).

Igihingwa kidahiye gikunda gukoreshwa nk’umuti , tugiye kugarukaho muri iyi nkuru ni igitoki.Ni ubwoko bw`imbuto zikoreshwa cyane mu bice byinshi by`isi. Ni ibiryo by’ingenzi mu bihugu byinshi bya Afurika, Amerika y`Epfo, na Caribbean countries kandi akenshi  bikoreshwa mu gusimbuza ibirayi cyangwa umuceri.

Iki gihingwa gifite fibre, potasiyumu, n’intungamubiri, kandi cyakunze gukoreshwa mu mico imwe n`imwe mu kuvura ubuzima butandukanye harimo n’iyi ndwara yo kugorwa no gushyukwa.Hari ibimenyetso bimwe bya siyansi byerekana ko iki gihingwa iyo gikoreshejwe kidahiye gishobora kugira inyungu ku bagabo bafite (ED).

Ubushakashatsi bumwe bwasohotse mu kinyamakuru Phytotherapy Research  bwerekanye ko inyongera musaruro  irimo ibindi bihingwa nk’ibinyomoro bidahiye yateje imbere imikorere myiza y’igitsina  cy’gabo urwaye iyi ndwara ya (ED) yoroheje. Ubushakashatsi bwakorewe ku bagabo  60 bafite (ED) bahawe inyongeramusaruro irimo ibimera bidahiye mu byumweru umunani. Inyigisho zirangiye, abafashe inyongera bavuzeko imikorere yabo mu gitanda yarushijeho gukora neza cyane.

Ubundi bushakashatsi bwa sohotse  mu kinyamakuru kimwe bwerekanye ko ibimera bidahiye byateje imbere ibijyanye no gutera akabariro ku bagabo  imikorere ku bagabo bafite ED n`umuvuduko ukabije  w`amaraso. Ubu bushakashatsi bwa korewe ku bagabo 60 bafite ED  n`umuvuduko ukabije w`amaraso  bahawe inyongeramusaruro irimo ibimera bidahiye mu byumweru umunani.

Ubushakashatsi burangiye, abafashe inyongera  bavuze ko bateje imbere imikorere ubuzima bwabo, harimo no kwongera ibyifuzo bidasanzwe no kunyurwa kw’abo bashakanye.

Umuvuduko ukabije w`amaraso ni impamvu isanzwe itera ED, bityo rero gukomeza kugabanya umuvuduko ukabije w’amaraso bishobora gufasha mu kunoza imikorere  y’imyanya y’ibanga y’umugabo. Igihingwa kidahiye kandi gifite fibre nyinshi, gishobora gufasha  kuzamura ubuzima bw’imitsi y’umutima no kugabanya ibyago bya ED.

Ni ngombwa kumenyako hakenewe ubushakashatsi bwinshi kugirango twumve neza inyungu zishobora guterwa n’igihingwa kidahiye kuri ED. Mu gihe ubushakashatsi bumwe bwerekanye ibisubizo bitanga icyizere, hakenewe ubushakshatsi bwinshi hemezwe ibyagaragaye  no kumenya urugero rwiza n’igihe cyo kwivuza. Ni  ngombwa kandi kuzirikana ko igihingwa kidahiye kidakwiye gukoreshwa nk`umuti wonyine kuri ED.

Buri gihe ni ngombwa kugisha inama abashinzwe ubuvuzi ubwo aribwo bwose, harimo no gukoresha igihingwa kidahiye cyangwa ubundi buryo bwo kuvura.

Mu gusoza, igihingwa kidahiye ni ubwoko bw’imbuto zagiye zitabwaho nk’umuti ushobora kuvura ED. Mu gihe hakenewe ubushakashatsi bwinshi kugirango dusobanukirwe neza inyungu zishobora guterwa, ubushakashatsi bumwe bwerekanye ko bushobora kunoza  imikorere y’umugabo  mu gutera akabariro ibikorwa bidasanzwe ku bagabo bafite ED.icyakora ni ngombwa kugisha inama ku bantu batanga ubuvuzi mbere yo gutangira ubuvuzi bushya, harimo no gukoresha ibiti bidahiye cyangwa ubundi buryo bwo kuvura.

 

Isoko: webmd

Umwanditsi: Moussa Jackson

Advertising

Previous Story

Memya impamvu 5 zituma imitsi igaragara ku mubiri wawe

Next Story

Portable yiniguye ashyira hanze indirimbo yise ‘Spiderman’

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza bidasanzwe byo kurya inanasi

Inanasi ni urubuto ruzwi cyane ku isi yose kubera uburyohe bwayo ndetse n’akamaro k’ubuzima ifite. Uru rubuto rukomoka mu muryango w’ibinyomoro (Bromeliaceae) kandi rwamenyekanye

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop