Imvo n’imvano y’icyatumye Miss Kayumba Darina yinjira muri muzika

29/04/2024 08:25

Kayumba Darina ni umukobwa witabiriye irushanwa ry’Ubwiza akaba igisonga cya Mbere.Yinjiye muri muzika asubiramo indirimbo y’umuhanzi Luther Vandross yitwa Dance With My Father imaze imyaka 11 isohotse.

Ubusanzwe, Kayumba Darina ni umukobwa wakunze kugaragaza ubuhanga muri muzika by’umwihariko mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022 aho yagaragaje ko azi kuririmba  indirimbo by’umwihariko zo mu rurimi rw’Icyongereza [ Hip Hop ]. Kayumba Darina ntabwo yigeze afasha hasi impano ye kuko nyuma y’irushanwa yakomeje kuririmba akora n’ibiganiro haba kuri ‘YouTube Channel’ ye cyangwa iya ‘Udustar’.

Ikiganiro gishimangira urukundo Kayumva Darina akunda umuziki, ni icyo yakoranye na Muheto Divine bamaze kugera mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa rya Miss Rwanda.Muri iki kiganiro cyari kiyobowe na Muheto Divine , Kayumba yagaragaje ko akunda kuririmba cyane nk’impano ye aho yasobanuye ko uburyo asubiramo indirimbo z’abandi.

Yagize ati:”Ubusanzwe njye bavuga ko mfite impano nyinshi nk’uko abantu banyita gusa, nshobora kuririmba bisanzwe , nshobora ku ‘Rapa’ [Hip Hop], kandi nshobora kwigana uburyo muri Nigeria bavuga icyongereza n’ubwo utigeze ubimbaza”.Miss Muheto yahise amusaba kuririmba undi nawe abikora atazuyaje kuko byari mu byo ashoboye kandi akunda cyane. Mu kugaragaza uko akunda umuziki , Darina yavuze ko akunda cyane umuhanzi Mike Kayihura ndetse agerageza no kuririmba indirimbo ye.

INKOMOKO Y’IYI NDIRIMBO ‘ DANCE WITH MY FATHER YA LUTHER VANDROSS’ MU BUZIMA BWA KAYUMBA DARINA.

Uyu mukobwa uri mu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane, anyuze kuri Konti ye ya Instagram yifashishije amashusho ye bwite ari muri ‘Studio’ asubiramo iyo ndirimbo arenza ho amagambo avuga ko “Ari indirimbo atuye abantu bose babuze ba se , kuko ngo nawe yamubuze muri 2023″.

Kayumba Darina azirikana se wapfuye tariki 17 Kamena 2023 ndetse akifatanya n’abababuze yagize ati:”Ku bantu bose babuze ba se babibarutse ndabizi ko bitoroshye ariko ni mukomere mu batere ishema”.Mu bo yagarutse ho harimo, Umuhoza Pascaline bari kumwe muri Miss Rwanda 2022.

Uretse muri iyi ndirimbo, ubusanzwe, Kayumba Darina agaragaza se nk’umuntu wari udasanzwe mu buzima bwe yemeza ko bari inshuti.Muri iyi ndirimbo, Kayumba yashyizemo amafoto n’amashusho ya se umubyara. Yasoje agira ati:”Nti tuzakwibagirwa Papa“.

IKIGANIRO CYA KAYUMVA DARINA MURI MISS RWANDA 2022

Advertising

Previous Story

Dj Dizzo yahaye igisubizo gikomeye uwaruziko azapfa mu mezi 3 bari bamuhaye akamutega iminsi

Next Story

Philpeter agiye guhoza amarira abakunzi be nyuma y’igihombo yahuye nacyo

Latest from Imyidagaduro

Go toTop