Perezida Paul Kagame yagarutse ku butumwa Imana yigeze kumutumaho umuhanuzi

14/01/2024 13:21

Mu masengesho yo gusengera Igihugu yabaye kuri uyu wa 13 Mutarama 2024 muri Convention Center niho Umukuru w’Igihugu yahishuriye ko Imana yigeze kumutumaho umuhanuzi.

Mu magambo ye Umukuru w’Igihugu yagize ati:” Kera hari umuntu wantumyeho avuga ko anshaka amfitiye ubutumwa kandi ubutumwa bukomeye.Namubajije ubutumwa ubwaribwo ubwirako ari ubutumwa bukomeye ndetse buturuka ahantu hakomeye kandi ko uwamutumye yamubwiye ko agomba kungeraho akabunyihera.

“Mushakira umwanya ndamutumira, azakundeba mu Biro.Ni kera nko muri za 96 /95, duhuye mubaza ubutumwa n’uwamutumye.Ambwira ko yatumwe n’Imana , ndamubwira nti ugomba kuba ugira amahirwe wowe ubonana nayo, ikagera naho igutuma ku bantu.

 

“Nti rero yagutumye iki ? Arabintekerereza.Ambwira ibyo dukwiriye kuba dukora nk’abayobozi mu Rwanda.Ndamubwira nti ariko ndumva bihuye n’ibyo nkora ( Dukora ) ubu ngubu , rero ni amahirwe ko Imana yagutumye ibyo dukwiriye kuba dukora bikaba bisa n’ibyo dusanzwe dukora.

 

“Ndamubwira nti ariko, ubundi uko byari bikwiriye kuba bimeze, usibye amahirwe ufite.Mubo Imana ikwiriye kubituma kubandi , narinkwiriye kubandimo kubera ko ibyo waje kumbwira Imana yagutumye nkasanga aribyo ngerageza gukora, ubu ni ukuvuga ko aho turi Imana yahadushyize nyine iradutuma ngo dukore ibyo Ngibyo”.

 

H.E Paul Kagame yakomeje avuga ko uwo muntu atari we wenyine ufite Telefone yo kuvugana n’Imana we atayifute, ayimutumaho ngo ko nawe ashaka umurongo wo kuvugana nayo ntawundi inyuzeho.

 

H.E Paul Kagame yagaragaje ko bitaringombwa ko Imana ituma undi muntu kubyo ayikorera.

REBA HANO UMUHANGO WOSE ( RTV)

Advertising

Previous Story

Dore ibibi byo gushakana n’umugabo w’umukire cyane

Next Story

Erica wo muri MAYA yavuze ko nta musore umutereta kandi ari mwiza

Latest from AMAKURU KU RWANDA

Live: Espanye vs Ubwongereza

Umukino ni uko urangiye. Espanye 2 kuri 1 cy’Ubwongereza. Bongereyeho iminota 3 y’inyongera. Mu mwanya muto Espanye iraba iri mu byishimo n’abafana bayo.Cole na
Go toTop