Umukobwa yaciwe Miliyoni 10 nyuma yo kwanga gushakana n’umusore wamwishyuriye amashuri

15/03/2023 14:23

Urukiko rwo mu burengerazuba bwa Uganda rwatesheje agaciro ubujurire bw’umugore waciwe miliyoni 10.4 z’amashilingi ya Uganda (hafi miliyoni 3 Frw) kuko yanze kurongorwa n’umugabo wamurihiye amashuri ya kaminuza nk’uko bari barabisezeranye.

Ikinyamakuru Monitor cyo muri Uganda kivuga ko kuwa kabiri Urukiko rwa Kanungu rwanzuye ko ubujurire bwa Fortunate Kyarikunda buteshejwe agaciro kuko yahinduye ibihamya yatanze mbere.Uruhande rwunganira Kyarikunda rwavuze ko rutashimishijwe n’umwanzuro w’urukiko kandi ko ruzajurira. Ruvuga kandi ko uruhande rwabo rutumviswe.Naho uruhande rwa Richard Tumwiine wareze Kyarikunda ko yamuhemukiye, ruvuga ko rwanyuzwe n’umwanzuro w’Urukiko, ko uwo bunganira yakabaye yarahawe ibyagenwe n’Urukiko, nk’uko icyo kinyamakuru kibivuga.

Mu kwezi gushize ni bwo Urukiko rwanzuye ko Kyarikunda yarenze ku byo yemeye mu 2018 ko azarongorwa na Tumwiine amaze kumwishyurira kwiga amategeko muri kaminuza.Tumwiine yareze muri Nyakanga(7) ishize avuga ko uyu wari umukunzi we yisubiyeho nyuma y’uko arangije kwiga muri Law Development Centre yo ku murwa mukuru Kampala.

Inyandiko z’urukiko zirimo ko aba bombi bahuye mu 2015 bagakundana ubwo bigishaga ku ishuri rimwe i Kanungu.Tumwiine yemeje ko we na Kyarikunda bari bumvikanye itariki y’umuhango wo gusaba muri Gashyantare(2) 2022, ariko uyu mukobwa akaza kubivamo.Uyu mugabo yavuze ko Kyarikunda yaje kumwanga avuga ko Tumwiine akuze, nk’uko ibinyamakuru muri Uganda bibivuga.Iyi nkuru Tuyikesha BBC.

Advertising

Previous Story

“Gusomana bikorwa n’abashakanye” Mukuru wa Anitha Pendo yabujije abantu kujya basomana n’abo bakundana cyangwa batabanakuko bisenya ingo

Next Story

Perezida Kagame akinnye umupira w’amaguru mu buryo budsanzwe –REBA VIDEO

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop