Pearl Thus ni Umunyamideri , umunyamakuru akaba n’umukinnyi w’urwenya ukomoka mu gihugu cya Afurika y’Epfo.Uyu mugore yateje rwasezerera kuri Instagram bamwe bifata mu maso abandi batanga inama ntiyazumva.
Pearl Thus wamamaye cyane muri Filime itambuka kuri BBC / HBO aho akina yitwa Kopong, yagaragaje ko adatinya kwambara ubusa maze Instagram arayikubira.
Ni mu mafoto yatambukije kuri iyi Konti ye maze ashyiraho amagambo yo kwishongora no kugaragaza ko ntacyo bimubwiye.Yagize ati:” Reporting live from the epicentre of the Tremor”.Arangije arenzaho ati:” Ese buri wese hano ameze neza ? “.
Pearl Thus ntabwo yigeze aterwa isoni no kugaragaza ibere rye hanze.Umwe mubagize icyo bavuga ko , yabwiye Pearl Thus ko abantu batamukunze ahubwo ko barimo kumwishima hejuru maze avuga ko icyo akwiriye gukora gusa ari ugukomeza gusenga gusenga.
Nyuma y’andi mafoto agaragaza ubusa bwe , uwitwa Kc-luvrrrrr, yanyuze ahatangirwa ibitekerezo aha Pearl Thus inama aho yagize ati:” Gutya uradutengushye ! Abana bacu b’ababakombwa barimo kukureba by’umwihariko ibyo wanditse barakwigiraho iki ? Mushiki wanjye Pearl Thus ibi namahano”.
Muri aya mafoto nanone yagize ati:” Icyumweru cyiza. Mwitegure ikibwirizwa cyanjye uyu munsi. Ese urusengero rw’abakobwa ruherereyehe ? “.Benshi bavuze ko nta mugabo wakwemera umugore ushyira ibintu bye kumusozi barenzaho ko , aho yagiye bamukoronije.