Saturday, May 18
Shadow

#PeaceCup2024: Police FC iraje neza abakunzi bayo

Ikipe ya Police FC yegukanye igikombe cy’Amahoro cya 2024 nyuma yo gutsinda Bugesera FC ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma.

Police FC yahawe Miliyoni 12 Frw, ihagararire u Rwanda muri CAF nyafurika, Confederation Cup ya 2024/25.Bugesera FC yakinaga umukino wa nyuma bwa mbere mu mateka yayo, yahawe miliyoni 5 Frw.

Ni ubwa kabiri Police FC yegukanye Igikombe cy’Amahoro nyuma y’icya 2015 itsinze Rayon Sports. N’ibitego byatsinzwe na Aboubakar Akuki k’Umunota 56’ na Eric Nsabimana Zidane kumunota wa 67’ k’Uruhande rwa Police FC naho igitego 1 cya Bugesera cyatsinzwe na Farouk ssentongo Saif ‘ wamamaye nka Ruhinda Faruku muri ikipe y’Igihugu y’uRwanda Amavubi. Kumunota wa 80’ , n’Umukino waruryoheye ijisho ushimishije cyane.

Abakinnyi ba Police FC nyuma yo gutwara ikigikombe ubuyobozi bukuru bwa Police y’Igihugu bwemereye agahimbaza mushyi k’Ibihumbi magana arindwi 70000 by’amafaranga y’u Rwanda ni nyuma y’uko bari basabye Million RWF bikarangira bemerenyije 700,000. Si aya mafaranga gusa barahabwa kuko basabye Ubuyobozi kubaha uburyo bwihariye bwo gukorera impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga.

Muri make abakinnyi ba Police FC badafite impushya za Burundu bagahabwa umunsi wabo wihariye mugukora ibizamini.Ikipe ya Police FC yari yakoze kuba police hirya no hino mu gihugu kuko sitade ya Pele yari yakubise yuzuye.Nyuma yuko ikipe itwaye igikombe, kandi izahura na APR FC mu gikombe gihuza iyatwaye Shampiyona ndetse n’igikombe cy’Igihugu (Super Cup ).

N’ibyishimo bikomeye cyane kubuyobozi bwa Police FC Ndetse n’Abatoza bayo , iyikipe ifite abakinnyi bakomeye cyane , benshi navugako ariyo masaziro meza kuko iyikipe idafite abafana Benshi batera igititu abakinnyi.

Gusa abakinnyi baje kwerekana ko batagiye mubutembere Ahubwo ko bajye gutanga ibyishimo muri ikipe Ndetse nabo bakandika amateka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *