Umutoma Davido yateye umugore we ku munsi w’amavuko

01/05/2024 12:04

Davido Adeleke wamamaye muri AfroBeat, yageneye umugore we Chioma Lowland  ubwo yagiraga isabukuru y’amavuko.Davido yavuze ko Chioma ariwe mbaraga ze.

Amakuru yavugaga ko Davido yagiye mu gihugu cya Jamaica ahitwa Montego Bay ari naho we n’umugore we bizihirije isabukuru y’amavuko.Ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko y’umugore we yavuze ko ari umwamikazi agaragaza ko amukunda urukundo rudasazwe.

Ati:”Isabukuru Nziza y’amavuko ‘Mwamikazi’ wanjye.Imbaraga zawe n’ubuntu bwawe bimpa imbaraga buri munsi.Warakoze ku mbera urutare, umufasha umfasha guhagarika imiraba yose y’urukundo.Turi hano ngo wishime , unezerwe wishimira umuziki mwiza ukunda mu buzima bwanjye.Ndagukunda ubuziraherezeho”.Davido ni umuhanzi wo muri Nigeria ariko ukunda kwibera muri America.

Kuri uyu wa Gatatu niho hagiye hanze amashusho ya Davido n’umugore we babyina mu buryo budasanzwe aho bari bagiye kwizihiriza isabukuru ya Chioma Lowland.

Advertising

Previous Story

“Ndambiwe kubana n’umugabo utuma mpora ntukwa” ! Zuchu yavuze impamvu yatumye yahukana

Next Story

#PeaceCup2024: Police FC iraje neza abakunzi bayo

Latest from Imyidagaduro

Go toTop