“Natwitiye Diamond Platnumz inshuro 3 inda ebyiri zivamo ” ! Hamisa Mobetto

02/05/2024 08:35

Hamisa Mobetto yavuze impamvu yahisemo kubyarana na Diamond Platnumz, mu kiganiro yagiranye na Wasafi FM yo muri Tanzana.Muri iki kiganiro yahishuye Diamond yamuteye inda 3 hakavuka imwe.

Hamisa Mobetto w’abana babiri yavuze ko abana be bose yababyaye yishimye kandi ari umwanzuro yafashe kuko yari mu rukundo n’abatumye ababyara.Yahamije ko abo bana ari imbuto z’urukundo yakundanaga n’abagabo bamuteye inda.

Ati:”Ubwo nagiraga abana banjye byari ukubera ko nari mu rukundo.Nta kosa na rimwe ryarimo rwose.Ba se narabakundaga kuko nari narabiyeguriye”.Yakomeje avuga ko kubyarana na Diamond ari umwanzuro bafashe bombi kubera urukundo, bakemeranya kubyarana kabone n’ubwo muri icyo gihe Diamond Platnumz yari mu rukundo na Zari Hassan babyarana abana babiri [Umuhungu n’umukobwa].

Hamisa Mobetto yavuze ko yatewe inda na Diamond Platnumz inshuro 3 , ebyiri zikavamo imwe akaba ariyo ivukamo umwana bafitanye.Mobetto yemeza inda yatwise ku nshuro ya 3 ariyo yavuzetsemo Dylan muri 2017.

Yagize ati:”Inda yanjye ya mbere nari natewe na Diamond Platnumz , yavuyemo ubwo narindi mu rugendo.Mbere y’uko ntwita bwa Gagatatu nabwo havuyemo indi nda ya 2”.Icyo Diamond yemeje muri iki kiganiro ni uko gukundana kwabo no ku byarana byari mu bushake bwabo bombi.

Agaruka kubyo kuba umwana wavutse Dylan ari uwa Diamond cyangwa atari uwe, Mobetto yagize ati:”Ndakeka Diamond ariwe uzi neza niba umwana ari uwe cyangwa atari uwe kuko mbere ya Dylan namutwitiye inshuro 3 zose ariko ku bw’amahirwe make zikavamo”.

Hamisa Mobetto watangaje ibi, aharutse gutangaza ko yakuye izina Diamond mu mazina umwana we yitwaga ahubwo akamwita Mobetto.Ibi yabikoze kumbuga Nkoranyambaga z’umwana ndetse n’ize bwite.

Advertising

Previous Story

#PeaceCup2024: Police FC iraje neza abakunzi bayo

Next Story

Inama : Nubona ibi bimenyetso uzamenye ko ushobora kuba waranduye SIDA utabizi

Latest from Imyidagaduro

Go toTop