Umugabo w’imyaka 41 y’amavuko Paw Paw , yatangaje ko yashimishijwe cyane nuko yahuye n’inshuti ye magara Aki.
Chinedu Ikedieze wamamaye nka Paw Paw , yavuze ko yashimishijwe cyane nuko ahuye n’umuntu mwiza, na cyane ko batari baziko bazaba inshuti ndetse bakamamara muri rubanda.
Yemeje ko agihura na Osita, bahise bahuza cyane.Mu kuganira yagiranye na Chude Jideonwo nibwo yatangaje ibi , avuga ko Aki ariwe nshuti ye magara na cyane nubundi bigaragazwa n’amashusho barimo bombi na Filime bakinanye.
Ikedieze, yemeza ko batarahura yabanaga na Marume we muri ABA, ho muri Nigeria , nyuma akaza guhura n’uyu mugenzi we Aki arinaho bahuriye.Muri icyo gihe ngo yari agiye kudodesha imyambaro maze umudozi amubwira ko itamukwiriye na Aki yumva.
Uyu mugabo yemeza ko uku guhuza aribyo byatumye bakorana ibintu byinshi birimo na Filime zitandukanye bamenyekanyemo.Yavuze ko ibi byatumye bashobora guhuza no mu gihe cyo gukina umwe yabaga yibagiwe ibyanditswe bikaba ngombwa ko apfa kuvuga kandi bikagenda neza.