Dore pozisiyo uryamamo muburiri nicyo zishatse kuvuga ku buzima bwawe

21/08/2023 08:51

Buri muntu agira pozisiyo akunda kuryamamo muburiri bitewe n’uko yiyumva cyagwa uko yamenyereye , gusa pozisiyo zose siko arinziza kuri wowe.

 

Hari abakunda kuryama bagaramye cyagwa se kuryamira umugongo, hari abakunda kuryamira uruhande n’abakunda kuryama bubamye cyagwa se kuryamira inda.

 

Aha tugiye kureba buri pozisiyo tumaze kuvuga nicyo ishatse gusobanura

1. Kuryama ugaramye : Niba uri mubantu baryama bagaramye uri umunyamahirwe kuko iyi iri muri Pozisiyo nziza ku buzima bw’umuntu. Nibyiza kurutirigongo rwawe kuko ruba rurambuye neza ndetse no kuruhu rwawe cyane cyane mu maso kuko irinda Kuba uruhu rwawe rwo mu maso rwakanyarara cyagwa rukishushanyaho ibyo waryamiye.

 

Ndetse ninziza kubagore kuko ituma amabere yabo atabangamirwa no kuyaryanira cyagwa ngo abe yabarya Gusa sinziza kubagore batwite. ikibi kuri iyi pozisiyo nuko k’umuntu ugona iyo aryamye agaramye kugona byiyongera bikaba bibi cyane kuwo baba bari kumwe muburiri.

 

2. Kuryamira urubavu : Kuryamira urubavu nayo iri muri Pozisiyo abantu benshi bahuriraho cyane cyane nkiyo muri muburiri buto murenze umwe. Kenshi uzasanga abantu baryamira urubavu bababyukana umunaniro kuko iyi iri muri Pozisiyo zibangamira Ingo zimwe na zimwe harimo amaboko n’ amaguru.

 

Kuryamira urubavu ry’iburyo bigira ingaruka mbi kumikorere y’igogora no gutera k’umutima. Iyi pozisiyo ku bagore batwite ninziza kuko arinayo. Kwamuganga babategeka kuryamamo mugihe inda imaze kugera mumezi igaragara. ikindi n’uko igabanya kugona kubantu basanzwe bagona.

3. kuryama wubamye : Amakuru mabi kubantu byaryama bubamye nuko iyi pozisiyo arimbi cyane kubuzima. Ishobora kukuviramo kuvunika mw’ijosi kuko uba uryamye umutwe uhindukiye. Iyi pozisiyo itera amavunane cyane cyane uburibwe bw’umugongo n’ijosi.

 

Kubagore batwite ho kirazira kuryama ugaramye kuko byavamo n’urupfu kumwana utwite.Nibyiza kumenya uko uryamye niba wita kubuzima bwawe bityo niba ugiye kuryama bikitwa kuruhuka kugirango uze kubyuka umeze neza.

Umwanditsi: Munana Patrick

Src:Tips and Tricks

Advertising

Previous Story

Impamvu yatumye Zaba Missed Call atandukana na Lynda bakinanye ibihinde avuga ko afite mukunzi

Next Story

Paw Paw w’imyaka 41 yatangaje ikintu gikomeye cyamubayeho ubwo yahuraga bwa Mbere na mugenzi we Aki

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop