Pasiteri yahuje umusore n’inkumi bari baje gusenga ari ingarabu ababwira ko mwuka wera abubakiye

19/12/2023 13:31

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, yahuje umukobwa n’umuhungu bombi ba babariye mu rukundo bakamara igihe nta bakunzi bafite barihebye.Uyu mukozi w’Imana yabasabye gufatana ibiganza ubundi bagahana numero za telefone.

 

Aya mashusho akomeje gutuma urukundo rw’aba bombi bahuriye mu rusengero rwibazwaho kuko Pasiteri wari imbere y’iteraniro ariwe wabahuje bombi akabasaba guhana nimero no kuzashakana uko byagenda kose.

 

Uwitwa Abdikarim Hussein, niwe washyize hanze amashusho y’umukozi w’Imana [Pastor] wari uri gukora umurimo we nk’ibisanzwe gusa bikaza kurangira ageze k’umusore n’inkumi bari mu iteraniro , akabasaba gupfukama imbere y’abandi bose, akabasaba guhoberana no guhana ibiganza.

 

Nyuma yo kubasaba ibi , yababajije niba bombi barigeze kubabarira mu rukundo [Heart Broken in Love], bombi baremera bazunguje umutwe, akomeza kubabaza niba baziranye, barahakana , nuko pasiteri ahita abasaba kwibwirana.

 

Pasiteri yagize ati:”Mwembi mushobora gutangira kwibwirana , wowe musore tangira uvuge.Mufate ikiganza”.Uko yabivugaga ,niko umusore yegeraga umukobwa abagize iteraniro babihinduye urwenya bari kwisekera.

 

Byagaragaraga ko aba bombi [Umuhungu n’umukobwa] bafite isoni,gusa bahita basabwa guhana numero za telefone.

REBA HANO AMASHUSHO YE

Ese wowe utekereza ko uru rwavamo urukundo koko ?

Advertising

Previous Story

Konshens yeretswe urukundo muri Uganda

Next Story

Ishuri rya ‘Logic Training Center’ ryazanye agashya kubashaka kwiga imyuga mu mezi 3 gusa

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop