Konshens yeretswe urukundo muri Uganda

19/12/2023 12:49

Umuhanzi Konshens wari uterejwe muri Uganda yeretswe urukundo rukomeye mu gitaramo Blankets and Wine.

 

Kuri iyi nshuro Konshens ni ubwa Kane yari ataramiye muri ibi bitaramo biba buri mwaka.Blanket and Wine byabereye kuri Lugogo Crickets Oval ahari hateraniye imbaga y’abafana bari baje kwishimana nawe.

 

Abafana ba Konshens n’abakunzi ba muzika bari bakubise buzuye kuri Lugogo dore ko amakuru avuga kuva saa Kumi z’umugoroba ku muryango hari huzuye abandi babuze aho banyura.Ni igitaramo cyaririmbwemo n’abandi bahanzi bakomeye barimo Bien Baraza wo muri Uganda.

Iki gitaramo cyongeye kwerekana uburyo abaturage bo muri Uganda bakunda umuziki kuko bari bishimiye uyu Munya Jamaica ubwo yari ageze ku rubyiniro.

 

Ubwo abaturage bari bwiwe ko Konshens ari we ugiye kujya ku rubyiniro, babifashijwemo na Rita umenyerewe mu kubyina injyana ya Dancehall, barishimye kugeza ubwo uyu muhahanzi yasangaga bashyushye.

 

Muri iki gitaramo kandi hataramye abarimo ; Elijah Kitaka, Kivumbi King, Kampire , Etania, Viana Indi, Jokwiz , na Fem Deejay.

 

Bamwe mu bitabiriye iki gitaramo ntabwo bishimiye uburyo umutekano utari urinzwe neza n’ibyuma ngo ntibyari bikoze neza.

Advertising

Previous Story

Celine Dion yongeye gukomererwa n’ubuzima

Next Story

Pasiteri yahuje umusore n’inkumi bari baje gusenga ari ingarabu ababwira ko mwuka wera abubakiye

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop