Luvumbu wa Rayons Sports ari gusabirwa kwirukanwa cyangwa agasaba imbabazi

12/02/2024 10:31

Imyitwarire y’umukinnyi wa Rayons Sports witwa Hertier Luvumbu Nzinga ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje guteza impaka hagati y’abafana n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange n’Abanyarwanda by’umwihariko kubera ibyo yakoze ubwo yari amaze gutsinda igitego mu mukino wabahuje na Police bagatsinda ibitego bibiri kuri kimwe [2:1] harimo icyo yatsinze kuri Kufura.

 

Uburyo yitwaye ntabwo byakiriwe neza n’abatari bake cyane ku Banye-Congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bakomeje gukorerwa Jenoside muri DR Congo amahanga arebera.Ibi byabaye kuri iki cyumweru tariki 11 Mutarama 2024 ubwo Rayons Sports yari imaze gutsinda Police FC , maze uyu musore akoresha ikimenyetso kiri gukoreshwa n’ubuyobozi bwa DR Congo nk’ikirango cyo kwerekana ko mu gihugu cyabo hari kubera Jenoside iri kubakorerwa , mu gihe aribo bari kuyikorera abavuga Ikinyarwanda.

 

Kubera iyi myitwarire Luvumbu Nzinga akomeje gusabirwa guhagarikwa cyangwa akirukanwa cyangwa agasaba imbabazi.Hari kwibazwa niba yabikoze abigambiriye cyangwa niba atari abigambiriye cyangwa niba atari abizi kuko hari icyo byari bisobanuye ku banyarwanda nk’uko Ukweli Times babyanditse, mu gihe Congo ikomeje gushyira mu majwi u Rwanda, nyamara ukuri kose kugaragaza ko aribo bari kurimbura ubwoko bwose.Bamwe mu bagize icyo bavuga kuri iyi nkuru yashyizwe kuri X na Ukweli Times, harimo Rutenderi84 wagize ati

:”Iyo bari gukora iriya geste baba bavuga ko u Rwanda ruri gukora Genosid muri Congo amahanga acecetse ! So, gukora iriya geste mu Rwanda ni agasuzuguro gakabije ku gihugu n’Abanyarwanda muri rusange”.

Advertising

Previous Story

Pasiteri yagiriye inama abakobwa gukundana n’abasore bafite amafaranga gusa

Next Story

Wishyura ibihumbi 10 ku isaha kugira ngo tugirane ibihe byiza, Shakila yashize hanze ibiciro bishya ahabwa urwamenyo

Latest from Imikino

Go toTop